Mu gihe cyo gusomerwa imyorondoro, uyu mugabo w’imyaka 66 yaje gutungurana, avuga ko ibyaha icyenda aregwa aribyo ariko agaragaza imbogamizi, avuga ko yiswe Umunyarwanda kandi mu by’ukuri ari Umubiligi.
Rusesabagina yavuze ko ibyo bikwiye gusobanuka neza kuko amaze kubivuga inshuro eshanu zose bisa nk’ibitarumvikana neza, ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi”.
Benshi n’ubu ntibabyumva kuko Rusesabagina yavukiye mu Rwanda, ku babyeyi b’Abanyarwanda, ndetse aranahakurira ahamara igice kinini cy’ubuzima bwe.
Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.
Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.
Rusesabagina ntiyigeze akoresha inzira iyo ari yo yose muri izi ziteganywa n’amategeko kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bivuze ko akiri Umunyarwanda.
N’ubwo atanyuze mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo akurweho Ubunyarwanda, Rusesabagina yasobanuye uburyo avuga ko yiyambuye ubwenegihugu.
Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’
"Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi".
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibi byose nta shingiro bifite, kuko inzira ziteganywa n’amategeko zitubahirijwe. Buti “Ubwenegihugu bwe bw’ifatizo ni Umunyarwanda.
Kuba muri Nyakanga 2000 yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw’inkomoko.’’
Izi mpaka zabaye ndende cyane, ndetse urukiko rwanzura ko umwanzuro kuri iyi ngingo uzasomwa kuwa 26 Gashyantare saa Mbiri n’Igice za mu gitondo.
Ni iki Rusesabagina azungukira muri kwitwa Umubiligi?
Birumvikana ko impamvu Rusesabagina ari kwiyita umunyamahanga bifite icyo bizamumarira muri uru rubanza, si imikino nkuko bamwe babikeka.
Ikidakwiye kwitiranywa ni uko uyu mugabo yemera ibindi byaha aregwa, umuntu akibaza uburyo iturufu yo kwiyita umunyamahanga ari yo ishobora kumurengera imbere y’amategeko.
Icya mbere cyo, nk’uko byavuzwe na Nsabimana Callixte (Sankara) uri kureganwa na Rusesabagina ndetse wahoze amwungirije mu impuzamashyirahamwe ya MRCD-FLN, Rusesabagina ashobora gusa kuba agamije gutinza urubanza.
Mu busesenguzi bwe, Nsabimana yavuze ko iby’uko Rusesabagina ‘wari ufite inzozi zo kuba Perezida w’u Rwanda’ atari Umunyarwanda nta kindi bimaze uretse gusa gutinza urubanza, kandi mu baburanyi bose Nsabimana ni we wari umaze igihe kinini mu rukiko kuko yari amaze imyaka ibiri aburana ku giti cye mbere y’uko urubanza rwe ruhurizwa hamwe n’iz’abandi ku busabe bw’Ubushinjacyaha.
Yaragize ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.”
Ku rundi ruhande, Rusesabagina n’umwunganizi we Gatera Gashabana, bashobora kuba bafite umugambi wihariye ushobora no kuba amizero yo kurokoka kwa Rusesabagina, nk’uko byavuzwe na Ruhumuliza Nyiringabo Gatete, umwanditsi akaba n’impuguke mu mategeko.
Uyu musesenguzi yahuje icyo kuba Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda no kuba avuga ko yashimuswe, avuga ko icyo agamije cya mbere ari ukugira ngo izanwa rye mu Rwanda rizitwe gushimutwa, bityo ahere aho asaba urukiko kumwohereza iwabo mu Bubiligi kuko inkiko zo mu Rwanda zidafite ubushobozi bwo kumuburanisha.
Yagize ati “Rusesabagina aravuga ko atari Umunyarwanda kugira ngo igikorwa cyo kumuzana mu gihugu kizitwe ko yashimuswe, kuko ntabwo yavuga ko yatashye iwabo ashimuswe kuko ni umwenegihugu w’icyo gihugu”.
Ikindi kibazo gikomereye uyu mugabo ni uko cyangombwa cy’ubuhunzi afite, kuko ubundi iyo aba agifite byari kuba byumvikana ko yageze mu Rwanda atabishaka kuko yari kuba yararuhunze.
Ati “Rusesabagina nta buhunzi afite, afite ubwenegihugu gusa. Bamuzanye mu Rwanda yarabwiye Loni ko ruhungabanya umutekano we, wavuga ko yashimuswe, iyo uri Umunyarwanda ukazanwa mu Rwanda, uko wazanwa kose ntabwo bavuga ko washimuswe, bavuga ko watashye”.
Yongeyeho ko aya ari yo mizero yonyine y’uko uyu mugabo yakwigobotora urumutegereje. Ati “Rusesabagina nta mahirwe afite yo gutsinda, kuko ari gushinjwa ibyaha byinshi. Niyo mpamvu ari kuvuga ati ‘ndi Umubiligi, kandi mwamfashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rero ntimufite ububasha bwo kumburanisha”.
Ibi ngo byagira igisobanuro gikomeye igihe urukiko rwakwanzura ko mu gihe Rusesabagina yaba atari Umunyarwanda, kuko wenda ashobora kujyanwa kuburanira mu Bubiligi, ahari ibyago by’uko atanaburanishwa na gato kuko u Bubiligi buri mu bihugu byasabye ko arekurwa.
Ikindi ni uko uyu mugabo yari anasanzwe ajya muri icyo gihugu kandi afite impapuro z’u Rwanda zo kumuta muri yombi, ariko ibyo byose bikaba bitarakozwe.
Indi mpamvu y’icyizere cya Rusesabagina igihe yaba ajyanwe mu Bubiligi, ngo ni uko icyo gihugu n’ubundi gisanzwe gicumbikiye bamwe mu basize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Joniside yakorewe Abatutsi, bityo kubona abamuyoboka bikaba byamworohera.
Amatakirangoyi....
Mu kiganiro n’undi munyamategeko utifuje ko amazina atangazwa, yavuze ko ibyo Rusesabagina arimo ari nk’amatakirangoyi kuko ntacyo bizatanga, bitewe n’uko ibyaha yemeye yabikoreye ku butaka bw’u Rwanda, bityo rukaba rufite uburenganzira bwo kumuryoza ibyo yakoze, kabone n’ubwo yaba atari Umunyarwanda.
Yagize ati "Reka tuvuge ko ari Umubiligi da! Ibyo byo byamumarira iki? Niba yemera ko yakoze ibyaha ashinjwa, akabikorera ku butaka bw’u Rwanda, bikica abanyarwanda, ubwo mu gihe u Rwanda rumufashe ni gute rutamuburanisha?"
Yongeyeho ko "iyo aba ari Umubiligi gusa, bwari kuba bwasabye u Rwanda kumwoherezayo, ariko kuba bitarakozwe byerekana ko n’u Bubiligi buzi neza ko ibyo Rusesabagina akurikiranweho".
Uyu munyamategeko kandi yavuze ibyo Rusesabagina avuga by’uko yashimuswe, akwiye kubirega mu rundi rubanza, ariko muri uru rubanza bikaba bigaragara ko atashimuswe kuko afungiye ahantu hazwi.
Kugeza ubu, Rusesabagina akurikiranweho ibyaha icyenda, ari byo
Gutera inkunga iterabwoba, Iterabwoba ku nyungu za politiki, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako