Rusesabagina yahakanye ko ari ‘UMUNYARWANDA’, Sankara ati “Biteye isoni’’ (Amafoto na Video) -

webrwanda
0

Ni ubwa mbere Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa bahuriye mu rukiko nyuma y’ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo guhuza imanza zabo kuko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano.

Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Rusesabagina w’imyaka 66 kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021, yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.

Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.

Sankara wari Visi Perezida wa Kabiri w’Impuzamashyaka ya MRCD-FLN yavuze ko uwahoze ari umuyobozi we [Rusesabagina] yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda kandi bitashobora ari umunyamahanga.

Yagize ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu, ndi icyegera cye, ndi Visi Perezida wa Kabiri. Inzozi ze yari afite zari izo kuba Perezida w’u Rwanda. None uyu munsi hano mu rukiko, njye impamvu mvuga ko mfite isoni ni uko avuga ko atari Umunyarwanda. Njye nkaba nibaza uko yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda atari Umunyarwanda. Nkibaza niba ari ya politiki ya mpatsibihugu cyangwa ya Neo-Colonialisation yabagamo, nkumva mfite isoni nk’icyegera cye. Nyakubahwa Perezida, twatangaje intambara ku gihugu iratunanira, baradufata.’’

Sankara we yavuze ko nta nzitizi afite yatuma urubanza rudakomeza anungamo ko Rusesabagina ibyo ari gukora bigamije ‘kurutinza nkana.’

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021.

UKO IBURANISHA RYOSE RYAGENZE

REBA UKO IBURANISHA RYAGENZE MU MASHUSHO UNYUZE KURI IGIHE TV

-  Andi mafoto ya Rusesabagina na bagenzi be basohoka mu rukiko

Mukandutiye Angelina ni we mugore uri muri dosiye y'abashinjwa ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba
Nsabimana Callixte 'Sankara' asohoka mu rukiko nyuma y'iburanisha
Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha byabereye ahantu hamwe kandi bifitanye isano ya bugufi
Rusesabagina n'abandi ubwo basohokaga mu rukiko
Rusesabagina yurira imodoka itwara imfungwa n'abagororwa
Umutekano wari wakajijwe ku Rukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimihurura ahabereye uru rubanza

13:27: Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yasoje iburanisha ry’uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n’igice. Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi baburanyi bafite izindi nzitizi.

Inteko y'abacamanza ubwo iburanisha ryari ririmbanyije

13:22: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Sankara yavuze ko kuri we nta nzitizi abona zatuma urubanza rutaburanishwa. Yasabye ko umukiliya we kuko yamaze kwisobanura ku byaha 10 byaba byiza ari we uhereweho mu kwisobanura kugira ngo dosiye ye yihutishwe.

-  Nsabimana Callixte Sankara ati “NTEWE ISONI N’IBYATANGAJWE NA RUSESABAGINA’’

13:16: Nsabimana Sankara ni we ugezweho mu gutanga inzitizi abona ziri mu rubanza.

Ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.’’

Sankara yavuze ko amaze imyaka ibiri aburana kandi akeneye ko ‘urubanza rwakwihutishwa.

Yavuze ko afite isoni zo kuba Rusesabagina yahakanye ko ari Umunyarwanda kandi yari afite intego zo kuyobora igihugu.

Yakomeje ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Ese yashakaga kuba Perezida atari Umunyarwanda? Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu? Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata. Njye nari Visi Perezida we wa Kabiri mu Mpuzamashyaka ya MRCD.

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yari Umuvugizi wa FLN. Yasabye urukiko kwihutisha urubanza kuko amaze imyaka ibiri ari kuburana

12:59: Rusesabagina ati “Mumpe umwanya nsobanure ukuntu ntari Umunyarwanda

Rusesabagina yavuze ko kuva yava mu gihugu atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

"Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi.’’

Rusesabagina yakomeje kwitsa cyane ko yashimuswe ndetse akaba ari mu Rwanda binyuranye n’amategeko.

Ati “Muramutse muvuze muti uyu muntu ari hano binyuranyije n’amategeko. Sinongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi Ubushinjacyaha na bwo bwabyemeye kuko bwagiye kurega mu Bubiligi bubwirwa ko ‘ikibazo tuzakiga.’ Icyantangaje ni uko umuntu warezwe, dosiye ikiri gukurikiranwa ashimutwa.’’

Yakomeje abaza ati "Abanyarwanda bose iyo bagiye kubarega bajya kubarega i Bruxelles, ntibashoboraga kumbona mu buryo bwemewe. Uyu munsi uwambaza indangamuntu yanjye ntayo mfite, mfite indangamuntu imwe na pasiporo imwe."

Rusesabagina Paul yasabye umwanya asobanura impamvu atari Umunyarwanda

-  Ku kirego cyatanzwe mu rukiko rwa EACJ i Arusha gihamya ko ari UMUNYARWANDA

Rusesabagina yavuze ko abamwunganira bamubwiye ko ‘udashobora kurega mu rukiko rwa EAC kuko ntahagira address.’

Ati “Njye navuze ko mfite address kuko ubu ndi i Mageragere. Nzabanza mbirebe neza ko nanditse niba ndi Umunyarwanda cyangwa nkomoka mu Rwanda.’’

12:43: Gashabana Gatera wunganira Rusesabagina mu mategeko yavuze ko dosiye ya Rusesabagina ifite umwihariko.

Ati “Ndacyashimangira ko Ubushinjacyaha butashoboye kutugaragariza niba inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kumukurikirana kandi nabwo bukabyemera. Hari inyandiko zisaba ko atabwa muri yombi, kuki batayigendeyeho? Ibyo twavuze turacyabishimangira, tubihagazeho. Nyakubahwa Perezida turabasaba ko mwemeza ko urukiko nta bubasha rufite.’’

12:32: Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina avuga ko nubwo ibyaha biri muri dosiye ye ya mbere atabiregwa ariko hari aho bihuriye, akaba ari nacyo gituma batanga irengayobora ry’iburabubasha bw’urukiko.

Ati “Tumaze kugaragaza ibidasanzwe bituma mubona ko mudafite [urukiko] ububasha. Sinitiranya koherezwa n’ububasha kuko Ubushinjacyaha bwiyemereye ko urukiko rudafite ububasha. Turasanga ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.’’

-  UBUSHINJACYAHA KU IFATWA RYA RUSESABAGINA

12:23: Ubushinjacyaha bwavuze ko ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa byaganiriweho mu maburanisha yabanje ndetse na Rusesabagina yarajuriye. Itegeko riteganya ko kuburana ku ifatwa n’ifungwa biburanwa mu gihe haburanwa gufungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha buti “Nta burenganzira afite bwo kujurira kuko inzira zari zarangiye. Turumva kukigarukaho bidakwiye kugarukwaho mu gihe haburanwa urubanza mu mizi.’’

Buvuga ku bijyanye na Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda bwavuze ko ‘yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ)’.

Ubusanzwe EACJ itangwamo ibirego n’abaturage bo mu Karere, ibyo Ubushinjacyaha bugaragaza ko ‘bishimangira ko na we yiyemerera ko ari Umunyarwanda.’

12:13: Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, mu nyandiko Ubushinjacyaha Bukuru bwanditse busaba u Bubiligi ko dosiye bufite zoherezwa mu Rwanda, bwamenyesheje urundi ruhande ko yafashwe.

Buti “Nyuma yo gufatwa, imikoranire y’inzego zombi yarakomeje. Ibivugwa bimeze nk’aho imikoranire y’ubutabera hagati y’ibihugu byombi yagiyemo agatotsi, si byo. Ibi byose n’ibyavuzwe bishimangira ko inzitizi zatanzwe nta shingiro zifite.’’

Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul.

12:06: Ubushinjacyaha bwavuze ko ‘Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite ububasha bwo kuburanisha buri wese harimo n’abanyamahanga bakurikiranyweho gukora ibyaha by’iterabwoba, gufatiraho abantu ingwate, ubucakara n’ibindi bifitanye isano na byo.’

Buti “Dusanga urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza.’’

-  Amafoto y’abashinjacyaha bavuga ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina

-  UBUSHINJACYAHA BUVUGA KO INZITIZI ZATANZWE NA RUSESABAGINA NTA REME

11:57: Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina ibikorwa yakoze mu 2011 atabirezwe bityo bidakwiye kugarurwa muri dosiye nk’inzitizi.

Buti “Inzitizi y’iburabubasha ishingiye ku masezerano yabaye hagati y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’u Bubiligi, nta reme ifite, ishobora kugaragaza.’’

-  Rusesabagina yabanje gukorana na FDLR mu 2011

11:48: Paul Rusesabagina yari akurikiranyweho dosiye y’icyaha cy’iterabwoba no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, akorana na FDLR. Yakoranaga icyo gihe na Habiyaremye Noel.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’u Bubiligi byarakoranye hasabwa ko Rusesabagina wari i Bruxelles yabazwa. Mu 2011 ni bwo Rusesabagina yabajijwe n’abagenzacyaha b’u Bubiligi n’abashinjacyaha b’u Rwanda.

Buti “Ntibyigeze bibaho ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busaba ko Paul Rusesabagina yoherezwa mu Rwanda. Ntibyabayeho. Habayeho ubufatanye ko Paul Rusesabagina akurikiranwa mu Bubiligi. Byabaye mu 2012.’’

Paul Rusesabagina yakurikiranwaga nka Perezida wa PDR Ihumure wakoranaga na FDLR.

Mu 2018, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafunguye indi dosiye ibarizwamo abantu bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN; yarimo Nsabimana Callixte alias Sankara, Gen Irategeka Wilson n’abandi.

U Rwanda rwasabye ko Paul Rusesabagina yabazwa n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ariko iyo dosiye ntabwo bwayigumanye.

Ababiligi bahaye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyo bakuye mu isaka ryabereye mu rugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi.

-  UBUSHINJACYAHA BWAREZE RUSESABAGINA ’BUTIBESHYE’

11:37: Nyuma yo kugaragaza inzitizi y’uko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina [ku mpamvu z’uko ari Umubiligi], Umucamanza Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza gusa kuko amazina ye yombi ari ay’Abanyarwanda kimwe n’ababyeyi be.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri [bw’u Bubiligi].

Ikindi kuba Rusesabagina atigeze ahakana umwirondoro w’ababyeyi be bombi kandi bakaba ari Abanyarwanda bivuze ko afite ubwenegihugu bw’ifatizo ari bwo ’Nyarwanda’.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibihugu byose [u Rwanda cyangwa u Bubiligi] byemera ko umuntu agira ubwenegihugu bubiri butandukanye.

Buti “Ubwenegihugu bwe bw’ifatizo ni Umunyarwanda. Kuba muri Nyakanga 2000 yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw’inkomoko.’’

Abashinjacyaha bavuguruje ibyavuzwe na Me Gashabana ashinjura Rusesabagina aho bagaragaje ko ‘bibabaje kuba atarasomye’ ibikubiye mu nyandiko y’ikirego.

Bavuze ko bika birenga 800 bigize ikirego, Gashabana yahisemo gusa icya 71 n’icya 102.

Umwe muri bo yavuze ko ingingo ya 42 y’itegeko rireba ububasha bw’inkiko yakurikijwe ndetse uburenganzira bw’uregwa bukaba bwarubahirijwe.

-  Ntabwo nazanywe mu Rwanda, ‘narashimuswe’

11:27: Rusesabagina yavuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ubw’u Bubiligi kumwohereza ariko ntibabyemera.

Ati “Ubwo urubanza rwategurwaga ni bwo nakorewe icyo nise ‘gushimuta’. Icyo gushimuta nacyo ni icyaha kandi ntabwo gisimbuzwa ikindi.’’

Umucamanza Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yavuze ko ikijyanye no gushimutwa na cyo kizaburanwaho.

-  Gatera ati “U Bubiligi ntibwashoboraga kohereza Rusesabagina

11:24: Gatera avuga ko Rusesabagina yafashwe mu gihe hakorwaga dosiye yo kumuta muri yombi.

Ati “Uburyo yafashwe bwemewe n’amategeko? Bizasuzumwa neza. Inyandiko zisaba itabwa muri yombi, yoherejwe mu Bubiligi ariko ntibwashoboraga kuyishyira mu bikorwa kuko rutari kohereza umuturage warwo ngo aburanishirizwe mu kindi gihugu.’’

Yavuze ko “Ibyabaye byose, kuba yaje mu rukiko, urubanza rwa Rusesabagina, imbere y’urukiko rwanyu nta bubasha rufite bwo kuruburanisha.’’

-  Amafoto ya bamwe mu badipolomate bari mu cyumba cy’iburanisha

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, mu badipolomate bari mu rukiko mu rubanza

-  Rusesabagina yasabye kujyanwa kuburanishirizwa mu nkiko zo mu Bubiligi

Nyuma yo kugaragaza ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite uburenganzira bwo kumuburanisha, Rusesabagina yahaye umwanya umwunganizi we, Me Gatera Gashabana na we arabishimangira anagaragaza zimwe mu ngingo z’amategeko bashingiraho.

Me Gashabana yavuze ko nk’uko byatangajwe n’umukiliya we, bafite inzitizi isaba ko ikirego Ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul kitakwakira hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rugomba kumuburanisha arirwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.

Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y’iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y’inkiko z’u Bubiligi zibifitiye ububasha.

Ati “Kubera ko twazamuye ikibazo cy’inzitizi ariko hari utundi tubazo twari dufite two kubagezaho. Ndumva mwakubahiriza amategeko, mukemeza ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.’’

-  Gatera ati “Rusesabagina yafatiwe mu Rwanda bidasobanutse”

11:00: Gatera yavuze ko Paul Rusesabagina yafatiwe i Kigali ku wa 28 Kanama 2020, atangira gukurikiranwa.

Yagize ati “Ese yafashwe mu buhe buryo? Hakurikijwe ayahe mategeko? Bigaragara ko byakozwe hakurikijwe ibyari byemeranyijweho n’Ubushinjacyaha n’Ubucamanza bw’u Bubiligi nk’ubufite ububasha bwo kuburanisha.’’

Yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byerekana ko Paul Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba ari nacyo gihugu kigomba kumuburanisha.

10:51: Rusesabagina ati “Urukiko ntirufite ububasha bwo kumburanisha”

Rusesabagina yatangiye avuga ko afite inzitizi zituma urubanza rutatangira.

Ati “Njye nk’Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha. Umwavoka wanjye yabisobanura mu magambo arambuye.’’

Me Gatera Gashabana ati “Twasabaga ko ikirego kitakwakirwa hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rw’Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga.’’

10:46: Urukiko rwavuze ko ruzagena igihe urubanza rugomba kumara kuko bidakozwe urubanza rwazatinda kuko rurimo abantu benshi.

Umucamanza yakomeje ati “Twese tugomba kubahiriza amahame yemewe arimo ay’uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa. Ikindi ni ihame ryo kuvuguruzanya no kunganirana imbere y’urukiko. Ibivugiwe mu rukiko bishobora kuvuguruzwa. Intambara turimo ni iy’ukuri. Bigomba gukorwa hubahwa urukiko ariko no hagati yanyu hakabamo ubwubahane.’’

10:40: Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko hari ababuranyi batatanze imyanzuro, avuga ko bakwiye kubikora nk’uko biteganywa n’amategeko.

-  UBUSHINJACYAHA BUHAGARARIWE N’ABASHINJACYAHA BATANU

Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe n’abashinjacyaha batanu barimo Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyalimana Angelique, Umushinjacyaha, Dushimimana Claudine, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Habarurema Jean Pierre ndetse n’Umushinjacyaha Habimana Jean.

-  Abaturage b’i Nyabimata na bo baregeye indishyi

Abaregwa muri uru rubanza bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda.

Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe na MRCD-FLN mu bice bitandukanye ni bo baregeye indishyi.

-  Andi mafoto ya Rusesabagina ubwo yageraga imbere y’Inteko iburanisha

Rusesabagina Paul yabanje guhabwa sanitizer yo gusukura intoki mbere yo gutangira kubazwa niba yemera umwirondoro we ndetse n'ibyaha ashinjwa
Rusesabagina ku nshuro ya gatanu yongeye gushimangira ko atari UMUNYARWANDA

-  Mu bitabiriye urubanza harimo n’abadipolomate

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Aba barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman n’abandi bahagarariye ibihugu birimo Suède n’u Bubiligi.

-  Abaregera indishyi na bo batanze ikirego muri uru rubanza

09:52: Abanyamategeko bahagarariye abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba byagizwemo uruhare n’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD-FLN birimo abaturage bishwe, abatwikiwe ibyabo n’abandi.

Me Ndutiye Yusufu yaregeye urukiko asaba guhabwa indishyi kuko imodoka ye yatwitswe. Yatangiye asomerwa imyirondoro ye. Yaregeye indishyi mu rubanza rwa Nsabimana Sankara mbere y’uko ruhuzwa.

Nsengiyumva Vincent utuye mu Murenge wa Kicukiro na we ari mu baregera indishyi; Uhagarariye Company Alpha, Munizera Bertin; Uhagarariye Company Omega, Hakizimana Tatien n’abandi.

Mu baregera indishyi harimo n’umubyeyi wageze mu rukiko ahetse umwana. Na we yabajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, arabyemera.

- Abaregwa ubwo bari bageze mu rukiko bategereje inteko iburanisha

Rusesabagina yanyuzaga amaso mu bigize ikirego cye mbere y'uko iburanisha ritangira
Mbere yo gutangira kuburana, babanza gukurwaho amapingu baba bambitswe
Paul Rusesabagina (iburyo) na Nsabimana 'Sankara' bateze amatwi abacamanza muri uru rukiko
Gashabana Gatera asuhuzanya na Rusesabagina Paul yunganira mu mategeko ubwo bageraga mu rukiko kuri uyu wa Gatatu
Nsabimana Callixte Sankara aganira n'umwavoka we Me Nkundabarashi Moïse
Rusesabagina Paul ubwo yari mu rukiko mu iburanisha rya mbere yahurijwemo n'abo bareganwa
Uru rubanza ruregwamo abantu 21 muri rusange
Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yavuze ko nta cyahindutse ku mwirondoro we kuva yatangira kuburanishwa

-  Mu baregwa uko ari 21 harimo umugore umwe

Mukandutiye Angelina wahoze ari Umugenzuzi w’Uburezi muri Nyarugenge ni we mugore rukumbi uri muri dosiye y’abareganwa hamwe na Paul Rusesabagina.

Uyu mukecuru yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda.

Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

Mukandutiye afite igifungo cya burundu yakatiwe n’inkiko Gacaca atigeze arangiza.

Mukandutiye yabajijwe niba umwirondoro ari uwe yavuze ko “Ibindi ni byo. Ibyaha nasomewe nabyumvise.’’ Yunganiwe na Me Chantal.

Amafoto ya Rusesabagina na bagenzi be ubwo bageraga ku rukiko

Bagejejwe ku rukiko batwawe mu modoka isanzwe itwara imfungwa n'abagororwa
Rusesabagina ashinjwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba
Rusesabagina na bagenzi be bakimara kuva mu modoka yabagejeje ku Rukiko rw'Ikirenga

-  RUSESABAGINA YONGEYE KUVUGA KO ATARI UMUNYARWANDA

Abajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, yahise abihakana.

Yagize ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.’’

Abajijwe niba yemera ibyaha, yagize ati “Ibyaha byose ni byo.’’

Rusesabagina Paul yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

-  Abaregwa bari guhamagarwa imbere y’inteko iburanisha, buri wese akabazwa niba umwirondoro wasomwe ari uwe ndetse niba yemera ibyaha.

09:16: Nsengimana Herman yavuze ko yemera umwirondoro we ariko avuga ko ibyaha aregwa atabyumvise neza.

Uyu musore wahoze ari Umuvugizi wa FLN, asimbuye Nsabimana ‘Sankara’ ashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Yunganiwe na Me Kabera Johnson na Me Rugeyo Jean.

09:13: Nsabimana Callixte Sankara atangiye abazwa niba acyemera umwirondoro we.

Nsabimana ati “Murakoze nyakubahwa perezida, umwirondoro ni uwanjye, nta cyahindutse.’’

Abajijwe niba yarabonye ihamagara yavuze ko ‘Nayibonye’.

Sankara yunganiwe na Me Nkundabarashi Moïse.

-  RUSESABAGINA AKURIKIRANYWEHO IBYAHA ICYENDA

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

08:56: HATANGIYE GUSOMWA IMYIRONDORO Y’ABAREGWA N’IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO

Umwanditsi w’urukiko yatangiye gusoma imyirondoro ya buri umwe mu baregwa bose. Ikubiyemo amazina, aho bavuka, umubare wa nimero za telefoni batunze hanyuma hagakurikizwaho ibyaha baregwa.

Umwanditsi w’urukiko yasomye ahereye kuri Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Nsengimana Herman na Rusesabagina Paul.

Paul Rusesabagina ni mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ndetse ko ari Umunyamahoteli.

08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n’amashusho mbere y’uko urubanza rukomeza.

-  Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

Mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura, abantu bitabiriye iburanisha, bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus. Umutekano wari wakajijwe mu mpande zose z’ahakorera uru rukiko.

8:24: Ababuranyi bose barimo Rusesabagina bageze mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura. Abakurikiranyweho ibyaha bafashwe mu bihe bitandukanye ariko bahuriye ku byaha bifitanye isano.

8:15: Ahagana saa Mbili na 15 ni bwo abaregwa bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura aho iburanisha ryabereye.

-  Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengiyumva Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18 rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma yo guhuzwa.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ku wa 3 Ukuboza 2020 ni rwo rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bugaragaza ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)