Rusizi: Umukozi wa SACCO n'umuryango we barara muri shitingi nyuma yo gusenyerwa inzu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku tariki 2 Gashyantare 2021, nibwo uyu Kaneza ufite umugore n'abana batanu batangiye kurara haze nyuma y'uko ubuyobozi bw'umurenge wa Gihundwe bwari bumaze gusenya inzu ye bitewe n'uko yari yayubatse ahadateganyijwe kubaka.

Yavuze ko yubatse iyi nzu abiherewe uburenganzira n'umukuru w'umudugudu n'uw'Akagari atuyemo kuko yari amaze igihe yarirukanywe mu nzu yakodeshaga kubera kubura amafaranga yo kuyishyura.

Ngo yahisemo kubaka mu kibanza yahawe n'ababyeyi be kuko nta handi hantu yari afite ho kujya cyane ko cyari kimaze amezi atandatu agishije ariko akabura amafaranga yo kucyubakamo.

Avuga ko atiyumvisha uburyo yasenyewe mu gihe aho yari arimo kubaka hari n'izindi nzu umurenge wa Gihundwe uri kubakira abatishoboye.

Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w'Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uyu muturage bamusenyeye kubera ko yari yubatse mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Ati ' Ntabwo amaze iminsi aba muri shitingi ahubwo yahamagaye umunyamakuru abona kuhashyira shitingi aramufotora ahita ayihakura. Yubatse mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko tugira igishushanyo mbonera , we yubatse atasabye icyangombwa kandi n'aho yubatse ntihemewerewe kubaka kuko ni mu gishanga .'

Yakomeje avuga ko nyuma y'aho uyu mugabo bamusabye kwisenyera inzu akabyanga, bahisemo gufata icyemezo cyo kujya kuyimusenyera, no gutwara ibikoresho yubakishaga birimo inzugi.

Niyibizi yavuze ko uwo muturage niyandika ibarwa asaba imbabazi z'uko yakoze amakosa, ababishinzwe bashobora kuzaterana bagafata umwanzuro wo kumusubiza ibyo bikoresho akajya kureba ahandi yubaka ariko naho hatari mu manegeka.

IGIHE yabajije Niyibizi uburyo umukozi wa SACCO agera aho kuba muri shitingi, avuga ko biterwa n'imyumvire.

Yavuze ko bitumvikana uburyo umukozi uhembwa buri kwezi ataka ko nta bushobozi afite, nyamara hari abaturage bafite ubushobozi buri munsi ye bakora uko bashoboye bakubaka, aho bananiriwe bakunganirwa n'ubuyobozi.

Kaneza yavuze ko aba muri shitingi kuko inzu ye yasenywe kuko yubatse mu manegeka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umukozi-wa-sacco-n-umuryango-we-barara-muri-shitingi-nyuma-yo-gusenyerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)