Rutsiro: Abahinzi ba kawa bahawe miliyoni 8,5 Frw z’ubwasisi -

webrwanda
0

Izi mpanuro bazihawe kuri uyu wa Gatanu ubwo bari mu gikorwa cyo guhabwa miliyoni 8 n’igice nk’ubwasisi bwavuye ku nyungu yabonetse ku musaruro wabo ku nshuro ya mbere.

Aba bahinzi ba kawa bavuze ko bishimiye kuba babonye ubwasisi ku nshuro ya mbere bahiga kongera umusaruro.

Gakuru Francine yavuze ko yishimye kuba abashije kubona ishimwe ku nshuro ya mbere asaba bagenzi be kwita ku ikawa zabo.

Ati “Ku myaka yange 68 ndishimye cyane bampembye kuko nakoreye kawa zanjye ni ishimwe z’ingufu z’amaboko nakoresheje, ubu ngiye kongera imbaraga ndebe ko ubutaha bazampa amafaranga yisumbuyeho ndasaba bagenzi banjye kwita kuri kawa bakazisasira kuko ubu tubonye ko zifite akamaro.’’

Munyagisenyi Eric nawe uhinga kawe yavuze ko ashimishijwe n’ubwasisi ahawe ashimangira ko agiye kongera umusaruro ubutaha akazabona ayisumbuyeho.

Ati “maze guhabwa ibihumbi 30 500Frw kuri toni ebyiri nagemuye tubyakiriye neza isomo biduhaye ni ukurushaho gukorera kawa kugira ngo irusheho kuduteza imbere ndangira inama bagenzi banjye yo guharanira kongera umusaruro kugira ngo nabo biteze imbere.’’

Umuyobozi w’uruganda Hobe Coffe Company Ltd rumaze imyaka ibiri rukorana n’aba baturage, Sugira Jean Claude yavuze ko nubwo abahinzi baba barishyuwe ariko nk’uruganda bagomba kubashimira ku nyungu yinjiye.

Ati “aba baturage baje gufata ubwasisi bw’afaranga yaturutse ku nyungu twabonye nubwo tuba twarabishyuye mbere ariko inyungu iyo ibonetse tubabarira amafaranga 30 ku kilo ku bagemuye kawa nziza na 15 ku zisanzwe, aba bahinzi uko ari 838 twabasabye gukorera kawa zabo bakongera umusaruro mu bwinshi n’ubwiza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Gakuru Innocent yashimye inganda za Kawa kuko zatumye abaturage babona amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “Ziriya nganda zatumye kawa yitabwaho cyane, itunganywa mu buryo bunoze, mbere wasangaga kawa abahinzi bazihera, zikaboneka zidafite ubwiza zakagombye kugira ku isoko mpuzamahanga, ariko ubu usanga itunganyije neza. Ibyo bituma abaturage babona amafaranga abafasha kwiteza imbere.”

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku musaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi n’ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n’ubuhinzi bwa kawa.

Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42,000 ziganjemo izo mu bice by’imisozi miremire.

Abahinzi bishimiye guhabwa ubwasisi ku nshuro ya mbere
Umwe muri aba bahinzi ahabwa amafaranga ye yagenewe nk'ubwasisi
Gakuru yavuze ko yishimye kuba abashije kubona ishimwe ku nshuro ya mbere asaba bagenzi gusasira kawa
Aba bahinzi bahawe ubwasisi n'uruganda basanzwe bagemurirwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)