Rwamagana: Abaturage bari kwiyubakira umuhanda uzuzura ubatwaye miliyoni 24Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhanda watangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 aho wacukuriwe imiferege itwara amazi iburyo n'ibumoso, ushyirwamo imashini irawuringaniza neza kuri ubu bakaba bari kugenda bashyiramo itaka rikomeye risanzwe ryifashishwa mu gushyirwa mu mihanda rya 'Latellite'.

Yamuragiye Ange Noella utuye mu Kagari ka Murama, yavuze ko igitekerezo cyo gukora uyu muhanda bakigize ubwo babonaga beza imyaka hakabura imodoka iza gutwara umusaruro wabo, ibi ngo byatumye basaba ubuyobozi bw'Umurenge kubavuganira ku Karere uyu muhanda ugakorwa.

Nyuma ngo basanze kuwukora bizatinda bahitamo kuba bagize ibyo bikorera Akarere kazajya kuwukora kagakomereza aho bari bagejeje.

Yamuragiye yakomeje avuga ko biciye muri Njyanama y'Umurenge bahise batangira gukangurira abaturage bose kwitanga uko umuntu ashoboye bagatangira gutanga amafaranga yo gukodesha imodoka yaza kuringaniza uyu muhanda.

Abaturage bamwe ngo batanze 2000 Frw abandi batanga 5000 Frw habamo n'abandi bitanga andi menshi bitewe n'uko bifite, nyuma ngo bamwe batangiye gukora umuganda bacukura imiferege mu rwego rwo kugira uruhare mu iyubakwa ry'uyu muhanda.

Baterwaga ipfunwe n'uwo bari basanganywe

Abatuye muri uyu Murenge bavuze ko umuhanda wari uhasanzwe wabateraga ipfunwe mu kuwugendamo cyangwa mu gutumiza umushoramari ngo azane imodoka abagurire umusaruro wabo.

Sinayobye Jean Marie Vianey utuye mu Mudugudu wa Agasharu mu Kagari ka Murama yagize ati ' Ubundi imyaka yacu tuyigemura mu isoko rigari riherereye i Kabuga uyu muhanda rero wari imbogamizi ikomeye cyane hari ubwo wazindukaga nk'igihe cy'imvura ugasanga igare riranyerera kubera umuhanda mubi bikanatuma ukererwa, hari nubwo wavaga ku muhanda uza inaha abamotari bakaguca amafaranga y'umurengera kubera umuhanda mubi.'

Yakomeje avuga ko hari nubwo bezaga nk'inyanya, intoryi, ibitoki n'indi myaka ikunze kwera muri uyu Murenge babwira nk'umucuruzi ukomeye kuza kubagurira akabahenda kuko kuhageza imodoka byari bigoranye.

Ati 'Ubu ibintu biri kugenda neza kuko imodoka na moto zisigaye zigera mu duce twacu twose aho kudusiga mu nzira kubera ibice bimwe na bimwe byari bimeze nabi.'

Nsengiyumva Fabien we yavuze ko nubwo umuhanda utararangira kubakwa neza, ngo impanuka zawugaragaragamo zaragabanutse aho kuri ubu nta moto zikiwugwamo ndetse ngo nta n'abaturage bakeza imyaka ngo bigorane kubona isoko bitewe n'umuhanda mubi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzige, Karango Alphonse yavuze ko nyuma y'aho abaturage bagejeje icyifuzo cy'umuhanda ku bagize Inama Njyanama y'Umurenge wangiritse kugeza aho imodoka zitawukoresha ngo bagaragaje ko bafite ubushake mu kuwubaka.

Uyu muyobozi yavuze ko byaboroheye cyane mu kubafasha gukusanya amafaranga bari biyemeje, yavuze ko mu cyiciro cya mbere hahise hakusanywa miliyoni 3 800 000 Frw bashyiramo imashini irawuringaniza neza.

Ati 'Nyuma abaturage bahise basaba ko twanashyiramo indi mashini itsindagira ndetse tukanashyiramo itaka rya latellite, abaturage biyemeje gupakira iri taka ndetse bakanafasha iyi mashini mu gutsindagira.'

'Ubu twahereye mu gice kimwe turi kugenda turishyiramo tukaba twaranatangiye gukusanya amafaranga y'icyiciro cya kabiri angana na 4 650 000Frw tukaba twarateganyije ko nibura uzadutwara miliyoni 24 Frw twakoze imiferege itwara amazi ku buryo uba umuhanda mwiza.'

Gitifu Karango yavuze ko bakegeranya amafaranga kugira ngo bashyiremo amateme n'ibindi bintu byose biba bigize umuhanda, yavuze ko umuturage utabonye amafaranga akora umuganda nibura nawe akumva ko yatanze umusanzu we mu kwiyubakira umuhanda.

Umurenge wa Nzige ni umwe mu igize Akarere ka Rwamagana, ukaba utuwe n'abaturage 15 800, abawutuye abenshi batunzwe n'ubuhinzi ku kigero kinini cyane aho bagemurira amasoko menshi ibirimo imbuto, inyanya, intoki, ibitoki n'ibindi.

Abaturage bo mu Murenge wa Nzige bari kwiyubakira umuhanda kugira ngo umusaruro wabo ubone uko ugera ku isoko
Uyu muhanda uzuzura ubatwaye miliyoni 24Frw
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzige Karango Alphonse yavuze ko uyu muhanda uzateza imbere ubuhahiranye hagati y'abatuye uyu murenge n'abo mu bindi bice



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-bari-kwiyubakira-umuhanda-uzuzura-ubatwaye-miliyoni-24frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)