Rwamagana: Biyubakiye ishuri ry'incuke mu kuruhura abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitekerezo cyagizwe n'ababyeyi nyuma yo kubona ko mu kagari kabo nta shuri na rimwe riharangwa bikabangamira imyigire y'abana bato.

Nibura ngo byatwaraga ibilometero bine kugira ngo umwana ajye kwiga ku ishuri ry'incuke riherereye mu kandi Kagari, ibintu byatumaga ababyeyi bamwe na bamwe batajyanayo abana ahubwo bakazarindira bakuzuza imyaka y'ubukure bakabatangiza mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza.

Ibi ngo byagiraga ingaruka ku bana kuko ngo wasangaga abenshi bagorwa no guhita batangira kwiga inyajwi nyamara bamwe bataranamenya kuvuga neza.

Nyirazuba Odette yavuze ko mbere ishuri ry'incuke ryari kure bigatuma abana batangira amashuri abanza bakuze.

Yagize ati 'Twaravuze tuti reka dushinge ishuri ry'abana bato ahantu hagati yacu, turarishinga turishakira umwarimu tukajya tumwihembera nk'ababyeyi.'

Yakomeje avuga ko yitanzeho urugero yazanyemo umwana afite imyaka itatu ahiga imyaka ibiri ahita atangira mu mwaka wa mbere.

Yakomeje ati 'Ariko urebye amanota abona n'uburyo avugamo Icyongereza ubona atandukanye n'abandi bana batigeze biga mu ishuri ry'incuke.'

Mukakimenyi Epiphanie we yavuze ko yajyanye umwana we atarabasha kumenya kuvuga neza kubera ko nta bandi yabonaga ariko ngo kuri ubu yarabimenye ndetse azi kubara n'andi magambo y'Icyongereza.

Ati 'Mbere naburaga aho musiga mu gihe nabaga ngiye mu kazi none ubu mujyana ku ishuri nanjye nkajya mu kazi bigatuma kanjye kagenda neza mu gihe mbere namusigaga mu rugo rimwe na rimwe sinanabone uwo musigira.'

Perezida w'ababyeyi barerera muri iri shuri ry'incuke, Habiyaremye Théoneste, we avuga ko hari abana benshi bataga amashuri kuko batarimenyerejwe bakiri bato.

Ati 'Mu Kagari kacu [Murama] nta shuri na rimwe ribamo kandi kuhava ujya kwiga mu kandi harimo urugendo rurerure; hari abana bakora ibilometero bitanu kuzamura. Twahisemo guhera ku ishuri ry'incuke ariko uko tuzajya tubona ubushobozi tuzajya tugenda twagura kugeza ubwo tuzabasha no kwiyubakira ishuri ribanza bikoroshya ingendo z'abana bacu.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzige, Karango Alphonse, we avuga ko mu Kagari ka Murama hari hasanzwe hari ikibazo cy'ishuri ry'abana, abaturage bakaza kwihitiramo kuhubaka ishuri ngo abana babo babone aho bigira.

Ati 'Hariya ryubatse hari ikibanza cya leta turakibaha bubakamo ririya shuri, ryatwaye 3 185 000 Frw kongeraho umuganda w'abaturage aho bamwe basije ikibanza abandi bafasha abubakaga ku buryo ryuzuye mu gihe gito.'

Yakomeje avuga ko abaturage aribo bihitiyemo igikorwa remezo babona gikenewe cyane maze amafaranga yari abagenewe yubakwamo ishuri.

Ababyeyi bo mu Kagari ka Murama ni na bo bihembera abarimu biciye muri komite bashyizeho, uruhare rwa leta ngo ni uko ibaha imfashanyigisho ndetse ikanatanga amahugurwa ku barimu bigisha muri iryo shuri ry'incuke.

Ni ishuri ririmo ibyangombwa byose bifasha umwana kwiga neza
Iri shuri ryuzuye ritwaye asaga miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda
Nyirazuba Odette yavuze ko umwana we ku myaka itatu asigaye avuga Icyongereza abikesha ishuri biyujurije
Uyu mubyeyi avuga ko aho iri shuri riziye kuri ubu asigaye asigayo umwana we akajya mu kandi kazi nta nkomyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-biyubakiye-ishuri-ry-incuke-mu-kuruhura-abana-bakoraga-ingendo-ndende

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)