Abatuye muri aka gace babwiye TV1 ko uyu muyobozi akurikiranira hafi inka ziba zabyaye ibimasa kugira ngo azabigurishe.
Umwe mubaturage byabayeho yagize ati “ Ibimasa yabimaze, inka zacu zoze yarazitwambuye yarazitanze kubera ko ngo tutamuhaye amafaranga. Ikimasa aho cyavutse arara agezeyo. Iyanjye yarayinyaze arayitwara kubera ko ikimasa cyayo nakigurishije anca amafaranga ibihumbi 50 ndabibura araza arayinyaga ndarekera.”
Yakomeje agira ati “ Kwa Mujyarugamba havuye inka y’ikimasa igurwa na Sesonga, kwa Haruna havuye inka, kwa Tereza havuye inka, nakubwira inka nyinshi kwa Gasengayire havuye inka. Ibyo bimasa bijya mugifu cye nta handi bijya kuko nta muturage bari baha ikimasa.”
Undi mugore na we utuye muri ako kagari yagize ati “ ibimasa rero ukibyaje ubu aho bagicisha iy’ubusamo, bakagenda bakakigurisha bikarangira.”
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Binunga anashinjwa ko iyo inka ya Girinka ipfuye inyama zayo zikagurishwa, amafaranga ayatwara.
Umwe mu bo yagurishirije inka yagize ati “ Inka yaje gupfa ibyara noneho gitifu ahamagara abayirangura barayirangura, kugeza ubu ntaraduha amafaranga y’iyo nka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka kagari ka Binunga, Nayiramije Evode ,we ahakana ibimuvugwaho. Yavuze ko ibyo abaturage bavuga bidashoboka kuko gahunda ya Girinka mu kagari idakurikiranwa n’umuntu umwe.
Ati “ Ibyo ndabihakana kubera ko twebwe iyo tugiye guha umuntu inka ni ibintu bikorerwa mu nteko y’abaturage. N’urutonde dufite rw’abantu baba bazwi, n’umurenge uba ubafite , Akarere kaba kabafite no ku rwego rw’igihugu baba babafite nk’abantu bazorozwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Rushimisha Marc, na we yunga mu by’uyu muyobozi w’akagari ko ibyemezo bya gahunda ya Girinka bidakorwa n’umuntu umwe, ku buryo amanyanga yakorerwamo atahita amanyekana.
Ati “ Nubwo rero ntavuga ngo mugize umwere 100% ku gikorwa nk’icyo ariko byanamugora kuko biba byageze mu nzego nyinshi kandi wajya no kureba iyo ruswa yaba ingana ite ajya guha komite ya Girinka yose, nabyo ni bintu umuntu yareba ariko tuba twabikurikiranye muri rusange.”
Amabwiriza ya Girinka avuga ko igihe havutse ikimasa cyororwa kikagurishwa kimaze gukura, amafaranga akivuyemo akagurwamo inyana igaturwa abandi.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-gitifu-arashinjwa-kugurisha-ibimasa-bya-girinka-amafaranga