Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, uyu musore akaba akomoka mu Mudugudu wa Kamata mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, aha hakaba ari naho hakomoka undi mwana w’umuhungu w’imyaka 13 uherutse gupfira muri iki cyuzi nawe yagiye koga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide, yabwiye IGIHE ko uyu musore yaguyemo ahagana mu masaha ya saa Kumi ubwo yari yagizye koga.
Yagize ati “Amakuru mfite ni uko ari umusore ukiri muto wagiyeyo agiye koga birangira aguyemo, twahise twohereza abayobozi bafatanya n’abaturage bamukuramo Polisi n’abaganga nabo barahagera atwarwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzumwa.”
Abaturage baturiye iki cyuzi baganiriye na IGIHE ariko batifuje gushyira hanze imyirondoro yabo, bavuze ko kibatera impungenge ku buryo leta ikwiriye gushaka uburyo kizitirwa.
Umwe yagize ati “ Buri nimugoroba kuri iki cyuzi haza abana baje koga ubundi ukabona haje abasore benshi harimo n’abatazi koga, abo rero nibo havamo abagwamo hano, hari n’abandi benshi bakunda kubanza gusoma ugasanga babakuyemo batapfuye ariko ubona ko byari hafi.”
Yakomeje asaba leta ko bibaye byiza iki cyuzi cyazititirwa ngo kuko gikunda kugerwaho n’urubyiruko rwinshi cyane rwiganjemo n’abatazi koga.
Gitifu Hanyurwimfura we yasabye ababyeyi bahaturiye n’abandi baturage gufatanya n’ubuyobozi bakajya birukana abajya kuhogera.
Ati “Turakomeza ubukangurambaga dusaba ababyeyi bahaturiye n’izindi nzego zose dufatanya gukomeza kuhakurikirana. Twahashyize amarondo ahakurikirana ariko akenshi usanga rimwe na rimwe ku manywa baba bagiye mu mirimo yabo bakabaca mu rihumye ariko turakomeza ubukangurambaga.”
Kuri ubu umurambo w’uyu musore wajyanywe ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere yuko ushyikirizwa umuryango we ngo ushyingurwe.