Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021 mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.
Ntaganzwa yabwiye IGIHE ko yafashwe n'imodoka yarimo abashinzwe umutekano ageze imbere y'urugo rwe abasobanurira ko avuye gushyingura hafi aho ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ati 'Bantegetse kwinjira mu modoka kuko yasaga n'aho indi imbere gato nateye urutambwe bagira ngo ngiye kwiruka maze Dasso wari urimo ankubita ikintu ku kuguru kimeze nk'icyuma mpita nta ubwenge. Bahise bamfata banshyira mu modoka ngenda mbasaba kunjyana kwa muganga bo bakagira ngo ndababeshya.'
Yakomeje avuga ko bamugejeje mu kibuga bashyiramo abantu barengeje amasaha ya saa Moya yo gutaha yashyizweho akomeza gusaba kugezwa mu bitaro ariko birangira itabonetse.
Ntaganzwa yavuze ko umu Dasso wamukubise icyo kintu cyaje kumuvuna igufwa ry'ukuguru adasanzwe amuzi cyane, agasanga yarenganye mu buryo bukomeye ku buryo ubuyobozi bukwiriye kumurenganura.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, we avuga ko mu makuru bakura mu nzego z'umutekano zari ziri mu modoka yafashe uyu mugabo nijoro ari uko ngo atigeze ahohoterwa.
Yagize ati 'Amakuru twabonye yari imodoka igenda ireba abantu barengeje amasaha, uwo mugabo afatwa yasinze cyane avuye kunywera mu gice cy'ahitwa kuri Plage. Bamufashe abo bari kumwe barirukanka we arasigara, bamubajije aho yavaga arabatuka cyane baza kumushyira mu modoka bamujyana aho baraza abandi bose barengeje amasaha n'abishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'
Yakomeje avuga ko mu makuru afite ari uko uyu mugabo yahageze ari muzima ngo nkuko byemezwa n'abashinzwe umutekano n'abandi bantu bari bari kumwe mu modoka.
Ati 'Akihagera yakomeje gusakuza cyane nk'umuntu wari wasinze ari nako akubita amaguru ku masima yijujuta ariko agenda ari muzima. Kuvuga ko yaba yavunwe n'umu Dasso twabajije abo bari kumwe bose baraduhakanira batubwira ko yahageze ari muzima hamwe n'abandi basinzi benshi baharaye.'
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko uyu mugabo yakomeje kugendagenda ijoro ryose aho yarajwe ku buryo bishoboka ko ariho yakomerekeye.
Yashimangiye ko basabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyaciye igufwa ry'uyu mugabo.
Abaturage batanu bari bari muri modoka bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, babwiye IGIHE ko Ntaganzwa yahohotewe kuko yafatiwe ku irembo iwe akanabanza gusobanurira abashinzwe umutekano aho avuye, ariko ntibavuga rumwe baraserera.
Umwe muri bo yakomeje ati 'Tugeze kuri Polisi twe twavuye mu modoka neza we biramunanira yabibabwira bakamuhindura umusinzi ngo kuko asanzwe asinda cyane bamuzi byaje kurangira rero bamufashije kuva mu modoka bamwicaza hasi.'
Ntaganzwa yaturitse igufwa ry'ukuguru aho yajyanwe kwa muganga ashyirwaho sima yoherezwa kurwarira mu rugo.
Inzego z'umutekano zivuga ko asanzwe yarananiranye kuko akunda gufatwa inshuro nyinshi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agashaka kurwana n'abashinzwe umutekano.