Rwanda&DRC : Inzego z'umutekano zimaze iminsi mu biganiro hari ibyo ziyemeje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gutangiza iyi nama y'iminsi itatu yabaye kuva tariki 12-14 Gashyantare 2021, uwari uyoboye itsinda rya DRC, Francois Beya Kansonga akaba asanzwe ari n'umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko ubusanzwe ibi bihugu byombi ari ibivandimwe.

Gusa ngo hari ibihugu birimo ibyo mu burengerazuba bw'Isi byagiye byivanga mu mibanire ya RDC n'u Rwanda kugira ngo bitabana mu mahoro.

Icyo gite yagize ati 'Twaje hano kugira ngo duhinyuze Isi yose by'umwihariko ibihugu by'Iburengazuba bw'Isi bitifuza ko twumvikana cyangwa ngo tubane mu mahoro ndetse batifuza ko twicara ngo tuganire, twaje ngo tubabwire ko turi umwe kandi ko nta makimbirane azongera kuba hagati yacu.'

Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Jean Bosco Kazura na we ubwo hatangiraga ibi biganiro yavuze ko mu mibanire myiza y'u Rwanda na DRC, bizanira amahirwe abatuye ibi bihugu ndetse ayo mahirwe akaguka akagera ku mugabane wa Africa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ingabo mu Rwanda, ivuga ko muri hagendewe ku mirongo yafatiwe muri iyi nama y'ubufatanye bw'ibihugu byombi mu guhashya no kurandura ibibazo by'umutekano bihuriyeho nk'uko byanemejwe n'abakuru b'ibihugu byombi.

Iri tangazo rivuga ko ibi biganiro byashyizeho imirongo ndetse na gahunda z'ibikorwa byo gushyira mu bikorwa ubu bufatanye.

Umubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakunze kuvugwamo agatotsi akenshi bikunze guturuka ku kuba mu mashyamba ya kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba y'u Rwanda hari umutwe wa FDLR urimo n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mutwe kandi wakunze guhungabanya umutekano w'u Rwanda mu bitero byoroheje wagiye ugaba mu bice birimo ibyo mu Majyaruguru y'u Rwanda bikanahitana ubuzima bw'abaturage.

Kuva Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI TSHILOMBO yatorerwa kuyobora kiriya gihugu, umubano w'Ibihugu wagiye utera intambwe ndetse ku buyobozi bwe hakomeje kugaragara ibikorwa by'igisirikare cy'Igihugu cye bigamije kurandura iriya mitwe iri mu mashyamba ya kiriya gihugu.

Mu kiganiro kitwa Battlegrounds giherutse gutambuka ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame Paul yavuze ko ibibazo by'umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byabayeho kuva cyera gusa ko hari igihe bicogora ariko nyuma y'igihe bikongera bikabyuka.

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI akomeje kugaragaza ubushake bwo kurandura biriya bibazo afatanyije n'ibihugu by'ibituranyi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rwanda-DRC-Inzego-z-umutekano-zimaze-iminsi-mu-biganiro-hari-ibyo-ziyemeje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)