RwandAir yasabye uruhushya rwo gutangira ingendo zihuza Kigali na New York - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RwandAir yiteguye gutangira ingendo ziturutse i Kigali zikagera i New York zinyuze mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu Ukuboza uyu mwaka. Iki kigo kirateganya kuzakoresha indege ebyiri za Airbus A330-300 ishobora gutwara abantu 274 na A330-200 ishobora gutwara abagenzi 244.

Amakuru avuga ko RwandAir yateganyaga kwerekeza i New York ivuye i Kigali nta handi hantu ihagaze, gusa ibi bikaba byari bukorwe n'indege ebyiri iki kigo cyagombaga kugura zo mu bwoko bwa Airbus A330-900neo zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende, ndetse n'izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max.

Iki kigo cyahagaritse igurwa ry'izo ndege kubera amasezerano kiri guteganya kugirana na Qatar Airways ishobora kuzagura 49% by'imigabane ya RwandAir ubusanzwe iterwa inkunga na Leta y'u Rwanda mu buryo bwuzuye. Binashingiye ariko n'ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere muri rusange.

Indi mpamvu izatuma RwandAir inyuza urugendo rwayo i Accra ni uko izagira amahirwe yo gufata abandi bagenzi berekeza muri Amerika bavuye muri uwo mujyi.

Mu rugendo ruva Accra rwerekeza New York, RwandAir izaba iruhanganyemo na Delta Air Lines, isanzwe ikora izo ngendo.

Kubera ko RwandAir iteganya guca Accra mbere yo kugera i New York, urugendo yagakoze ruva i Kigali rwerekeza i New York nta handi runyuze, rungana na kilometero 11 328, ruziyongeraho kilometero 320, bingana na 3% by'urugendo.

Amerika ni wo Mugabane ukomeye utagerwagamo na RwandAir, kuko iyi ndege igera ku Mugabane w'i Burayi, inyuze i Brussels mu Bubiligi igakomereza i Londres mu Bwongereza. RwandAir kandi igera mu mijyi nka Guangzhou mu Bushinwa na Tel Aviv muri Israel.

Icyerekezo cya Amerika cyitezweho cyane kuzongera umubare w'abakerarugendo baturuka muri icyo gihugu baza gusura u Rwanda, ibi bikajyana no korohereza ishoramari rituruka hanze y'igihugu rizanwa mu gihugu.

Muri rusange, RwandAir ikora ingendo mu byerekezo 30, birimo icyo iherutse gufungura vuba kigana i Bangui muri Centrafrique.

Iki kigo gifite indege zirimo Airbus A330 â€" 300 imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274, Airbus A330 â€" 200 itwara abantu 244, Boeing 737-800NG enye zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 154 buri imwe, Bombardier Q-400 Next Gen enye buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 67.

Hari kandi Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75 na Boeing 737-700NG ebyiri zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 110.

Ibyerekezo bisanzwe n'ibishya biteganywa gutangizwa na RwandAir
RwandAir ifite indege zizayifasha gukora ingendo zigana i New York



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandar-yasabye-uruhushya-rwo-gutangira-ingendo-zihuza-kigali-na-i-new-york

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)