Rwatubyaye Abdul yakomoje ku ideni rikomeye bafitiye abanyarwanda bagomba kwishyura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwnda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul avuga ko nk'abakinnyi bafitiye ideni abanyarwanda ryo kuasubiza mu gikombe cy'Afurika.

Uyu musore umaze imyaka 2 akina hanze y'u Rwanda nk'uwabigize umwuga, aganira na ISIMBI yavuze ko nk'abakinnyi babizi ko bafitiye ideni abanyarwanda ryo kubasubiza muri CAN baherukamo 2004.

Ati'ni umukoro utoroshye. Abanyarwanda navuga ko tubarimo ideni, kuva u Rwanda ruheruka muri CAN muri 2004, navuga ko tubarimo ideni kuva ubwo kuko ntabwo turasubira muri CAN, ni ideni tubarimo, ni ideni tubagomba kandi tugomba kurivanamo, tugomba gukora uko dushoboye kose tugaha abanyarwanda ibyishimo bakeneye.'

Akomeza avuga ko nk'abakinnyi intego bafite ari ukuva mu itsinda barimo mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021 bakaba babona itike.

Ati'intego dufite ni ukuva mu itsinda kugira ngo tube twabasha kujya muri CAN. Navuga ko imikino idasa, tugomba kurwana kugeza ku munsi wa nyuma, turiteguye kandi tumaze no kumenyerana.'

U Rwanda rusigaje imikino 2 yo mu itsinda F mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021, uwo ruzakina na Mozambique tariki ya 24 Werurwe 2021 mu Rwanda n'uwo ruzasuramo Cameroun tariki ya 30 Werurwe, ni imikino rusabwa gutsinda yose kugira ngo rwongere amahirwe yo kubona itike.

Kugeza ubu mu itsinda F, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n'amanota 2, Cameroun ya mbere ifite 10, Mozambique ya 2 ifite 4 na Cape Verde ya 3 ifite 4.

Rwatubyaye avuga ko bafitiye ideni abanyarwanda
Amavubi afite inyota yo gusubiza abanyarwanda muri CAN



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yakomoje-ku-ideni-rikomeye-bafitiye-abanyarwanda-bagomba-kwishyura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)