Saint Valentine umunsi abenshi mu rubyiruko bahinduye uw'ubusambanyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi w'abakundana witiriwe Mutagatifu Valentine, umupadiri mu idini gatolika wabaga i Roma mu kinyejana cya 3. Hagiye humvikana inkuru nyinshi zerekeye St Valentine.

Mu gihe cy'ubuzima bwa Valentine, Abaroma benshi bahindukiriye Ubukristo, ariko Umwami w'abami wariho icyo gihe witwaga Kalawudiyo wa II wari umupagani, yaje gushyiraho amategeko akomeye yakandamizaga abakristo anakuraho bimwe mubyo bari bemerewe gukora.

Kalawudiyo yizeraga ko abasirikare b'Abaroma bagomba kwitangira Roma rwose bityo bagashyiraho itegeko ribabuza gushyingirwa. Mutagatifu Valentin yatangiye kujya asezeranya abo basirikare mu mihango ya gikristo rwihishwa iyi bivugwa ko yari intangiriro yizina rye ryo kwizera akamaro k'urukundo.

Amaherezo, Valentine yaramenyekanye arafungwa ashinjwa kwigomeka ku butegetsi bw'umwami Kalawudiyo II. Igihe Valentine yari afunzwe, yitaye ku mfungwa bagenzi be ndetse aza no gukiza n'umukobwa w'umuyobozi wa gereza wari impumyi. Inkuru ivuga ko Valentine yakijije ubuhumyi bw'uwo mukobwa kandi ko igikorwa cye cya nyuma mbere yo kwicwa kwari ukumwandikira ubutumwa bw'urukundo bwashyizweho umukono na se wuwo mukobwa mbere yuko Valentin yicwa ku ya 14 Gashyantare mu mwaka wa 270.

Bitandukanye n'igisobanuro nyacyo cy'umunsi w'abakundanye witiriwe Mutagatifu Valentine kubw'ibikorwa by'urukundo byamuranze, ubu abenshi biganjemo urubyiruko bafata uyu munsi uko bashatse bitewe n'aho bari gusa abagarukwaho cyane ni abitwikira uyu munsi bakishora mu bikorwa by'ubusambanyi.

Ibi byemezwa n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abanyamerika NHC mu bushakashatsi cyakoze ku mubare w'abana bavuka kuri buri kwezi bagaragaza ko ukwezi kwa 11 (Ugushyingo) ariko kwezi kuvukamo abana benshi aho bivugwa ko inyinshi mu nda zaba bana ziba zaratewe mu kwezi kabiri cyane cyane kumunsi wa saint valentin.



Source : https://impanuro.rw/2021/02/10/saint-valentine-umunsi-abenshi-mu-rubyiruko-bahinduye-uwubusambanyi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)