Mu gihe cy'imyaka isaga 10 atangiye kumvikana kuri radiyo yabereye urugero abakobwa benshi, bakunda kandi batinyuka uyu mwuga wiganjemo ab'igitsina gabo.
Kuri uyu wa gatanu yatumiwe mu kiganiro Breakfast With The Stars asanzwe akora kuri KISS FM, avuga ku rugendo rwe rw'itangazamakuru n'ubuzima bwe bwite.
Sandrine Isheja yavuze ko yakuze yiyumvamo impano yo kuririmba, ndetse yakoze indirimbo imwe n'ubwo itigeze ijya hanze.
Ibyo gukora itangazamakuru yatangiye kubyiyumvamo akuze ariko by'umwihariko yiyemeje kurikora kugira ngo akosore ibyakozwe n'itangazamakuru rya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ryabibye urwango mu banyarwanda.
Ati 'Nabonye icyo itangazamakuru ribi ryakoze mu Rwanda. Kwigisha abantu urwango, hahandi umuntu agera akica undi. Ndavuga nti ngomba guhagarara muri uriya mwanya kugira ngo ikibi ntikizaceho mpari.'
Ku myaka 28 Sandrine yari arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse ashinze urugo n'umukunzi we. Kuri ubu bafitanye umwana w'umuhungu w'imyaka ine.
Kuri KISS FM akora ikiganiro gitangira saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, bisobanuye ko byibuze saa kumi n'imwe aba yabyutse kugira ngo yitegura atangirire akazi igihe.
Ni ibintu avuga ko bitoroshye guhuza inshingano z'urugo no gukora akazi nk'aka by'umwihariko ku mubyeyi uba ugomba kwita ku mwana we.
Ati 'Biravuna kuko umwana ntaba abyitayeho ko nabyutse saa kumi n'imwe ningera mu rugo arashaka urwo rukundo, aranshaka ibyo kumubwira ngo nazindutse ntabyitayeho. Ni ukugereranya niba uyu munsi mucitse kuko papa we ahari nkabona umwanya wo kuruhuka ntabwo nabimukora igihe cyose'
Umugabo we ni na we 'manager'
Uretse kuba ari umunyamakurukazi, Sandrine Isheja abona akazi gatandukanye nko kuyobora ibiganiro, ibitaramo n'indi minsi mikuru, kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.
Umugabo we rero ni we ushinzwe kumvikana n'abakiriya bashaka gukorana na we, ibintu avuga ko ari umugisha kugira umugabo umushyigikira kazi ke.
Ati 'Ni umugisha kugira umuntu ukumva, ugishyigikira, ugutera ingabo mu bitugu kandi ushaka ko ugera kure. Ni we mujyanama wanjye ushatse nko kumpa akazi ni we muvugana.'
Mu kazi bijya bibaho ko abantu bashobora kutumvikana ku kintu runaka, Sandrine n'umugabo we nabo bijya bibabaho, ariko bigakemuka neza kuko buri we wese yumva undi.
Ati 'Hari ibyigeze kuba avuga ngo bari kuduha make, njyewe mbishaka mvuga ngo hari icyo bizatumarira muri CV tunanirwa kumvikana arambwira ati ' ndagushyigikiye ariko nibigupfana ntuzaze urira[â¦]Bisaba kuganira nkamubwira nti nsobanurira akazi k'umunsi kamarira iki kagiye kunsenyera urugo rw'imyaka yose isigaye? Biramutse bibaye ngombwa nahitamo umugabo wanjye n'urugo rwanjye.'
Uretse kumushyigikira mu kazi ke, umugabo wa Sandrine Isheja yamushyigikiye mu rugendo rwo gukora siporo yatangiye mu rwego rwo kwivura uburwayi yagize kubera kwiyongera kw'ibiro bye nyuma yo kwibaruka. Bakunze kugaragara bari gukorana imyitozo ngororamubiri bari kumwe.
Uburere aha umwana we
N'ubwo aba afite akazi kenshi, Sandrine Isheja agerageza gushakira umwanya uhagije umwana we kugira ngo amuhe urukundo rwa kibyeyi anamutoze uburere bukwiye.
Abajijwe uko yakwitwara mu gihe umwana we ahise inzira runaka y'ubuzima bwe ariko we atayishaka, yavuze ko yamuganiriza ubundi akamushigikira mu bishoboka byose.
Ati 'Ni umwana wanjye ariko sinjye wamuremye n'ikimenyimenyi Imana yamumpaye ishatse kumwisubiza cyangwa nanjye ikanjyana nta cyo navuga. Ngerageza kumwigisha ibintu by'ibanze kugira ngo igihe nikigera tuzaganire turebe icyo kintu ingaruka zirimo, ibyiza birimo, icyo namufasha.