Hari ikindi gice cy’abana babo bakomeje umugambi wo gushaka kusa ikivi cy’ababyeyi babo ndetse hakaza n’igice cya bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeje kwifatanya mu mugambi wo kuyihakana no kuyipfobya.
Mu kiganiro na One Nation Radio, Umunyarwandakazi Umunyana Assoumpta Seminega, uba muri Canada yavuze ko kuba mu banyarwanda bahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo na bamwe mu bayirokotse bigaragaza amaco y’inda n’ubusambo.
Ati “Wakwibaza uti icyabibateye ni iki? Igihe cyose nk’uko nakomeje mbivuga ni amaco y’inda, ni ubusambo no kwikunda, ni ugushaka ubuyobozi igihe cyose, u Rwanda rwacu niba tuzaruyobora turi bangahe simbizi ariko igihe cyose baba bumva bashaka kuyobora. Ukumva ni icyo kibababaje.”
Umunyana yavuze ko abo bantu bari muri ibyo byiciro by’abakoze Jenoside n’abayirokotse akenshi iyo bafatanye urunana usanga bahuriye ku kurwanya leta ariko impamvu ibintu byabo bidashobora kuramba ari uko baba bafite byinshi badashobora kumvikanaho.
Umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo no kubambura amateka yabo n’agaciro bafite. Hari abavuga ko habaye Jenoside ebyiri, bagashakisha uburyo bwose kugira ngo ibitekerezo byabo bigere kure kandi abe ari byo byiganza mu mitwe y’abantu.
Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko aba bantu bahakana kandi bakanapfobya Jenoside akenshi bakunze kwitwikira kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko akibaza mu gihe bari bafite ubwo butegetsi icyo babukoresheje.
Ati “Aba bantu bavuga ngo barashaka kujya ku butegetsi, abenshi muri bo bari babufite babukoresheje iki? Reka turebe imucungire yabo ubwo butegetsi bari bakoze Jenoside. Nonese Twagiramungu ntabwo yabaye Minisitiri w’Intebe, nonese arashaka kuba iki? Kayumba ntiyayoboye ingabo z’igihugu […] ni ukuvuga ngo aba bantu igihe ubutegetsi bari babufite bo babukoresheje iki?”
Yakomeje agira ati “Hari ikibazo cyo gutunga urutoki abandi […] bose ni abantu babaye hano, aba bantu iyo bafite ibyo barega FPR Inkotanyi, uruhare rwabo rwo ruba uruhe? Abantu bari aha, bari bafite ubutegetsi hano, bayoboye igihugu, bakuyeho amazina umuntu agakuraho MRND, akakita FDI […] Ntabwo ibyo bihindura ingengabitekerezo y’uwo muntu.”
Uwizeyimana yavuze ko ikigaragara nk’ibimenyetso ari uko abo bantu bakoze Jenoside yemejwe ku rwego mpuzamahanga kandi ikozwe n’abo bantu bari ku butegetsi.
Ati “Icyo bahuriraho bose ni ukurwanya leta ariko impamvu bafite barwanya leta zikaba zitandukanye. Ndaguha nk’urugero, hari uwavugaga ati njyewe narokotse jenoside, FPR nifata igihugu […], Ugasanga hari ikintu yari yiteze FPR imaze gufata ubutegetsi ariko akaba atarakibonye.”
Yakomeje agira ati “Ibyo rero birakwereka uburyo abantu badafite ibitekerezo bigari bigamije guhindura politiki y’ubuzima bw’igihugu. Ugasanga bamwe ni abarakare ntabwo ari abanyepolikiti wa opozisiyo.”
Senateri Uwizeyimana avuga ko ‘uwakoze Jenoside iyo abonye uwayirokotse agiye mu murongo wo kuyipfobya aba aguye ahashashe kuko aba abonye icyuho cyo kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri.
Ati “Icyo ntekereza ni uko umuntu warokotse jenoside, iyo yifatanyije n’uwayikoze bose icyo baba bahuriyeho ni ukurwanya leta. Njye birangora kumva uko umuntu yahakana jenoside kandi yaramugizeho ingaruka.”
Kuri we, asanga ikibazo gikomeye ari uko aba bantu usanga bari gufata urubyiruko rw’abere rutazi amateka yaranze igihugu bakaruyobya barushora muri politiki z’induru, akajagari n’ibindi bitagira umurongo.