Si bo ba mbere bagiye kubikora! Uko irushanwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikoranabuhanga ryabaye umurongo ukomeye wifashishijwe kuva mpera z'umwaka wa 2019 ubwo Coronavirus yadukaga muri Bushinwa ikagera no mu bindi bihugu byose by'Isi. Ni nawo murongo u Rwanda rwinjiyemo kuva tariki 14 Werurwe 2020 umurwayi wa mbere wa Covid-19 akimara kugaragara.

Nyuma y'igihe gito igihugu cyashyizwe muri Guma mu Rugo. Hisunzwe umurongo mugari wa internet abakozi ba Leta, abikorera n'abandi basabwa gukorera mu rugo 'cyeretse aho biri ngombwa ko umukozi ajya ku kazi'.

Uyu murongo watumye inama zikomeye, abayobozi bakomeye baganira n'abandi, ibigo bikomeye bikora inama n'ibindi byinshi. No muri iki gihe niko bikimeze.

Covid-19 yagize ingaruka kuri buri cyiciro cy'ubuzima. Ibitaramo byarahagaritswe, inama zikomeye zirasubikwa; inzego z'ubuzima zitanga inama y'uko byaba byiza buri wese atagize aho ahurira n'abandi kuko ashobora kuhandurira Covid-19.

Murandasi yafashije mu gukomeza ibikorwa birimo amarushanwa y'ubwiza abakobwa bakomeza kwiyandikisha, ab'inkwakuzi begukana amakamba. Aho byakunze abakobwa bagiye mu bihugu byakiriye aya marushanwa, bakora ibirori mu muhezo w'abafana. Kandi byagenze neza.

Kuri uyu wa tariki 04 Gashyantare 2021, Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yatangaje ko iri rushanwa rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kugira 'ngo harindwe ubuzima bw'abahatana.'

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bavuze ko iri rushanwa ritagakwiye kuba muri iki gihe bitewe na Covid-19. Abandi bavuga ko Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 akwiye kugumana ikamba kugeza Covid-19 icitse.

Abandi babiteyemo urwenya bavuga ko iri rushanwa ritazakunda bitewe n'umuvuduko wa internet itangwa na kompanyi ziyicuruza zikorera mu Rwanda.

Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yavuze ko banogeje gahunda zose zibemerere gukora iri rushanwa, kandi ko banarebeye ku yandi marushanwa y'ubwiza yabaye muri iki gihe cya Covid-19.

Ati 'Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y'iyaduka ry'iki cyorezo, ntacyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y'irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk'ibindi bikorwa byinshi ku isi.'

Miss Rwanda si yo ya mbere igiye gukora irushanwa yifashishije iyakure:

Ni ubwa mbere irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba mu muhezo. Rigiye kuba ku nshuro ya 10 mu buryo budasanzwe bitewe na Covid-19.

Mu mpera z'Ukuboza muri Nigeria hasojwe irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Byari bwo bwa mbere iri rushanwa ribaye hifashishijwe iyakure. Ibi byose byatewe n'icyorezo cya Covid-19.

Umukobwa witwa Sarra Sellimi wo muri Tunisia ni we wegukanye ikamba rya Miss Africa Calabar 2020.

Uwihirwe Yasipi Casimir waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa aherutse kubwira INYARWANDA ko bari mu irushanwa buri mukobwa yibutswaga kwirinda Covid-19 kandi ko bagiye bahabwa ibikoresho bitandukanye byabafashije kwirinda iki cyorezo.

Irushanwa rikomeye ku rwego rw'isi Miss France 2021 ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ndetse buri mukobwa yasabwaga gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Amandine Petit ni we wegukanye ikamba rya Miss France 2021, hari mu birori byitabiriwe n'abantu bafite aho bahuriye n'iri rushanwa.

Irushanwa rya Miss World 2020 ryagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ryarasubitswe. Ryasubitswe bidatewe n'uko bananijwe na Internet, ahubwo byatewe n'uko bimwe mu bihugu byari kohereza abakobwa bari bakiri mu bihe bya Guma mu Rugo kandi batarafungura ingendo z'indenge.

Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 yavuze ko bemeje ko irushanwa rya Miss Rwanda riba hifashishijwe iyakure "kugira ngo harindwe ubuzima bw'abakobwa bazahatana"

Muri iki gihe mu Rwanda hari kubera irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibice byinshi by'iri rushanwa biri gutambuka kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa. Ndetse hagenda hatangazwa abitwaye neza muri buri cyiciro.

Mu minsi ishize umunyarwandakazi Ndekwe Paulette yabaye igisonga cya kane cy'umukinnyikazi wa filime ukomeye Andre Luna wo mu gihugu cya Peru wegukanye ikamba rya Miss Globe World 2020-2021.

Ni irushanwa uyu mukobwa yari amazemo igihe, yifashishije ikoranabuhanga. Miss Globe World ni irushanwa rigamije guteza imbere uburezi. Ryari rimaze hafi amezi ane rihatanyemo abakobwa 500 mu bihugu birenga 150 bavuyemo 48 bashakishijwemo uwegukana ikamba rya Miss Globe World.

Mu bakobwa 48 bari bahatanye muri Miss Glode World, Ndekwe Paulette ni we wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa. Uyu mukobwa ni nawe waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth ryabaye mu mwaka wa 2019. Aherutse kubwira INYARWANDA ko icyorezo cya Covid-19 nigicogora bazabwirwa aho bazajya gufata amakamba batsindiye.

Abakobwa bazahatana muri Miss Rwanda bifashishije iyakure bazabikora gute?

INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko umubare w'abakobwa biyandikishe muri Miss Rwanda 2021 ari munini cyane. Ndetse ko hari n'abakobwa biga n'abasoje amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bari mu Rwanda n'abari mu mahanga [Bamaze kuza i Kigali].

Umubare munini wazamutse bitewe n'uko iri rushanwa ryohereje ibyo bagenderagaho.

Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, yavuze ko bashingiye ku kuba abakobwa bariyandikishije bifashishije murandari 'Twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w'ikoranabuhanga ndetse n'umuhezo aho kuyasubika.'

Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryiyandikishijemo abakobwa basanzwe barahatanye muri iri rushanwa ndetse n'abashya bashaka kwambikwa ikamba.

Abakobwa bose biyandikishije muri iri rushanwa bamaze kwoherereza ibibazo bisa (bimwe), buri wese azifata amashusho (Akoresheje telefoni, camera cyangwa ikindi gikoresho gifata amashusho) asobanura uko yumva iyo ngingo yabajijweho.

Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa ntikazashingira ku mashusho (yaba meza cyangwa mibi) bitewe n'igikoresho umukobwa yakoresheje, ahubwo bazita ku buryo umukobwa yasobanuye ikibazo cyangwa se ingingo yabajijweho.

Umukobwa azohereza amashusho ye yifashe ayashyire ku rubuga rwa Miss Rwanda (missrwanda.rw). Abategura iri rushanwa bazabishyikiriza akanama nkemurampaka gahitemo ababashije gutsinda, hanyuma batangazwe.

Ubwiza bw'abakobwa bwamaze kubonwa, kuko buri mukobwa yohereje ifoto imugaragaza neza. Bivuze ko akanama nkemurampaka kazita cyane ku byo noneho umukobwa azaba yasubije mu bibazo yabajijwe.

Umubare akanama nkemurampaka kazahitamo ntuzwi kuko no mu bihe bisanzwe bahitamo umubare w'abakobwa batandukanye bitewe n'intara babaga bagezemo n'uburyo abakobwa babashije gusubizamo.

Ibibazo byabajijwe abakobwa birafunguye. Urugero; Uramutse ubaye Miss Rwanda 2021 ni iki wakora mu guhangana n'inda ziterwa abangavu? Ni ubuhe bukangurambaga wakora mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19?

Abakobwa akanama nkemurampaka kazemeza ko batsinze bazatangira gutorwa ku rubuga rwa Internet no kuri SMS. Bizatangira tariki 22 Gashyantare 2021.

Abazaba bamaze gutorwa, ukongeraho abafite aho bahuriye n'irushanwa; abafata amafoto n'amashusho, akanama nkemurampaka, abakoresha imbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa, abatetsi, abakora 'make up' n'abandi bazapimwa Covid-19 hifashishijwe PCR [Buri muntu n'Ibihumbi 50 Frw].

Ibizamini nibigaragaza ko bose ari bazima bazajya ahantu hamwe muri La Palisse Hotel i Nyamata (Ku wa 03 Werurwe 2021). Nta muntu wemerewe kwinjira no gusohoka. Ibizahabera byose bizajya bitambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Guhitamo abakobwa  20 bahatana mu cyiciro cya nyuma 'Pre-Selection' (ku wa 06 Werurwe 2021) bizakorwa mu buryo busanzwe. Hazitabazwa akanama nkemurampaka, abakobwa biyerekane nk'uko bisanzwe. Aho bitandukaniye kuri iyi nshuro n'uko bizakorwa mu muhezo.

Abakobwa bazatsindwa bazava mu mwiherero batahe. Hanyuma abasigaye bazaguma mu mwiherero bakorera ibikorwa bitandukanye. N'umunsi wa nyuma w'iri rushanwa (Final) uzakorwa muri ubu buryo.

Uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zizagenda zoroshywa, birashoboka ko abantu bashobora kuzemererwa kwitabira iri rushanwa.

Amarushanwa atandukanye y'ubwiza arimo Miss France 2021 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette aherutse kwegukana ikamba ry'igisonga cya kane muri Miss Globe World 2020 ryabaye hifashishijwe iyakure

Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 agiye kubona umusimbura; mu muhango uzaba ku wa 20 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102873/si-bo-ba-mbere-bagiye-kubikora-uko-irushanwa-rya-miss-rwanda-2021-rizakorwa-kugeza-rirangi-102873.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)