Uyu mugore wigeze kumara igihe muri gereza ashinjwa kwandagaza Museveni kuri Facebook akaza guhanagurwaho ibi byaha, yahunganye n'abana be bakaba bari i Nairobi kuva mu cyumweru gishize.
Umunyamategeko wa Nyanzi witwa George Luchiri yavuze ko uyu mukiliya we yahisemo guhunga kuko yabonaga ishyamba atari ryeru muri Uganda kuko yabonaga abanyapolitiki bari gufungwa no gushimutwa.
Uyu munyamategeko avuga ko ubu Nyanzi ari gusaba ubuhungiro muri kiriya gihugu yahungiyemo.
Uyu mugore wiyita impirimbanyi ya Politiki, muri 2018 yari yahamijwe ibyaha bifitanye isano n'ubutumwa yashyize kuri Facebook bwavugaga ku myanya y'ibanga y'umubyeyi wa Perezida Museveni.
Stella Nyanzi wari wiyamamarije umwanya w'umudepite w'umugore uhagarariye Kampala akaza gutsindwa, anazwi mu myigaragambyo yigeze gukora muri 2016 ubwo yangirwaga kwinjira mu biro bye muri Kaminuza ya Makerere.
Icyo gihe yigaragambije akuramo imyenda ye yose bituma benshi bamuvugaho ibinyuranye ubwo bamwe bavugaga ko yabitewe n'umujinya w'ibyo bari bamukoreye mu gihe abandi bamunengaga ko nta mugore ukwiye gukora ibyo yari yakoze.
UKWEZI.RW