Sugira Ernest watsinze igitego cya 3 cyahesheje ikipe y'igihugu itike ya 1/4 cya CHAN 2020 muri , yasubije(mu buryo buteye urujijo) wa mukobwa witwa Noëlla Izere, wamusabye ko babyarana umwana ,nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y'igihugu, aho yavuze ko atamuzi ndetse atakwizera ibyo ku mbuga nkoranyambaga ndetse agaragaza gushidikanya cyane.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya Rayon Sports, Sugira Ernest wari kumwe na Rugwiro Hervé bari kumwe muri CHAN 2020, yavuze ko atarabona umwanya uhagije wo kureba ubutumwa bwose yandikiwe n'Abanyarwanda bishimiye igitego yatsinze Togo.
Ati 'Ntabwo ndabona umwanya uhagije wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ngo ndebe gusa bimwe na bimwe inshuti zanjye zirabinyereka.'
Abwiwe ko hari n'uwamusabye umwana [kumutera inda], Sugira wabanje guseka ndetse akihanagura mu maso, yagize ati 'Ntabwo mbizi.'
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, baganiraga, yongeye kumubaza ati 'Uramumwimye?', Sugira asubiza ati 'Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.'
Abwiwe ko uwabimusabye yabyemeye, Sugira yagize ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi niba tuzabonana.'