Sugira yagize icyo avuga ku muhanzikazi Noll... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sugira Ernest rutahizamu w'Amavubi watsinze igitego cta 3 cyahesheje ikipe y'igihugu itike ya 1/4 cya CHAN 2020, yabajijwe icyo avuga ku mukobwa wamusabye ko yamutera inda mu kwishimira intsinzi yahesheje u Rwanda, maze atangaza ko icyo kibazo adashobora kugisusubiza. Ubwo ikiganiro cyari gikomeje, Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, yumvikanye arimo kubwira Sugira ati 'Umwana ni umugisha'. 


Ubutumwa Noella yanyujije kuri Twitter asaba Sugira kuzamutera inda

Sugira Ernest yakomeje kugaragaza gushidikanya kwinshi aho yaneruye akavuga ko ibintu byo ku mbuga nkoranyambaga bigoye kubiha agaciro bitewe n'uko hari abiyitirira izo mbuga bakandika ibyo bashaka. Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, baganiraga kuri shene ya You Tube ya Rayon Sport yitwa Rayon Sports Tv, yongeye kumubaza ati 'Uramumwimye?', Sugira asubiza ati:

Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.

Sugira yabwiwe ko uyu mukobwa Noella abyiyemerera (ko nta muntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga), nuko Sugira ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi (yavugaga ko atabizi niba bazabonana).

UMVA HANO UKO NOELLA IZERE YABWIYE INYARWANDA TV Â 

Izere Noella, aherutse gutangariza InyaRwanda ko kwemerera umwana Sugira Ernest yabitewe n'amarangamutima kuko yarikiniraga. Icyakora ukurikije ugushidikanya Sugira Ernest afite wakwemeza ko bombi bahuye hari ikintu kizima byatanga yaba kumenyana na cyane ko bataziranye amaso ku maso ndetse no kuba bagira ibindi binyuranye bahuriramo aho Sugira ashobora no kuba umukunzi w'umuziki wa Noella Izere nk'uko nawe amufana bikomeye muri ruhago.


Noella Izere yasabye Sugira ko yamutera inda


Sugira Ernest yirinze kugira byinshi atangaza ku mukobwa wamusabye kumutera inda


Noella Izere akora umuziki mu njyana Gakondo

REBA HANO INDIRIMBO 'IKIRUTIBINDI' YA NOELLA IZERE


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NOELLA IZERE AVUGA KURI SUGIRA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102981/sugira-yagize-icyo-avuga-ku-muhanzikazi-noella-izere-wamusabye-kumutera-inda-rugwiro-herve-102981.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)