Tera izi ntambwe uce bugufi, Imana igushyire hejuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye". 1Petero 5:5-6

Igihe cyose twifuza kumenyekana, igihe cyose twifuza gukira, igihe cyose twumva twifuje ubugingo, hari inzira yoroheje: Ni uguca bugufi no kubaha Imana. Ko guca bugufi hari amahame abigenga no kugira ibyo wigomwa, wumva wifuza guca bugufi kugira ngo Imana igushyire hejuru? Tera izi ntambwe:

Kugira wa mutima wari muri Kristo Yesu. Abafilipi2:5

Iyo usomye iki gice cya 2 cyose, uhasanga isomo rikomeye ryo guca bugufi. Niba ushaka kumva uri umuntu ukomeye bivuye kuri Kristo Yesu kandi niba ushaka kugendana ihumure muri wowe ca bugufi. Kubana n'abandi amahoro, gutunga imbabazi no kugira impuhwe, kugira urukundo no guhuza umutima n'abandi.

Kwirinda amacakubiri n'ibice, byose bizakubera ikiraro cyo kwicisha bugufi kandi Yesu azashyirwa hejuru hanyuma, Imana nayo izagushyira hejuru kandi uzabona ingororano.

Kuba munsi y'ukuboko kw'Imana

"Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y'ukuboko gukomeye kw'Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye". 1Petero 5:5-6

Hari ubwo nk'umwana aba yarize, ababyeyi be wenda batarize, we akumva yabibasuzuguza bitewe nuko ariwe wenda ubatunze akumva ko yabasuzugura uko ashatse. Umwana nk'uwo nubwo yagira amahirwe yo gukomeza atera imbere, kugwa kwe kuzaba kubi. Ijwi ry'Imana ridusaba guca bugufi no kuyumvira.

Gusaba imbabazi vuba vuba

Umuntu uca bugufi muri we, nubwo ataba ari mu cyaha, nubwa ataba ari mu makosa aca bugufi agasaba imbabazi. Kandi azisaba n'uwo atari akwiriye kuzisaba, nk'urugero: UmuBosi mu rugo rwe usaba imbabazi umukozi we.

Guha abandi umwanya mu buzima bwawe

Ugomba guha ikiremwamuntu cyose agaciro, ukamenya ko gifite akamaro mu buzima bwawe. Mwene uyu muntu aba ari ku kigero kiza cyo guca bugufi, imitsi ye yo mu mwuka iba yarazibutse.

Kugirira abandi nk'uko wakwigirira

Niba ushobora kwiyambika ukagaragara neza, ugomba kumva ko wabikorera n'undi. Niba udashaka umuntu uguserereza, nawe wigira uwo userereza kandi niba udashaka umuntu ukwandagaza nawe ntukagire uwo wandagaza. Ibyo wumva abandi bakugirira iyo ufite kuba wabigirira abandi, icyo gihe umuyoboro wo guca bugufi muri wowe urazibuka, Imana ikagushyira hejuru.

Guha icyubahiro abagikwiye

Uhereye ku myaka, ukuruta cyangwa utakuruta ukamwubaha, uhereye mu kazi umukoresha wawe ukamwubaha. Bizatuma ushyirwa hejuru n'Imana kubwo kumvira.

Kudakorera ijisho

Irinde gukora kuko umukoresha wawe ahari, kuko Pasiteri wawe akureba, ahubwo no mu gihe badahari usohoze inshingano zawe nk'uko bikwiriye. Irinde gukora icyaha kuko wenda abakuyobora badahari, usabwa gukiranuka baba bahari, cyangwa badahari. Nubikora Imana yo irareba izabiguhanira. Irinde gutanga ikintu kugira ngo abantu bakumenye kuko ibyo ari 'Ubwibone'.

Umwanzuro

"Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro". Imigani 15:33

Abaca bugufi, nibo Imana izamura: Urifuza kubana na bene wanyu bari hejuru? Ca bugufi. Ibanga ry'intumwa Pawulo, kwari ukwicisha bugufi niyo mpamvu avugwa cyane muri Bibiliya. Yari afite kwirata iby'umubiri ariko yahisemo kwirata Kristo Yesu. Abantu nibagokomera amashyi, uzahore uca bugufi kuko nutabikora Imana yo izakurwanya.

Iyi nyigisho yateguwe kandi inatambutswa na Dr Intumwa Paul Gitwaza kuri Authantic Radio.

[email protected]

Source: Authantic Radio



Source : https://agakiza.org/Tera-izi-ntambwe-uce-bugufi-Imana-igushyire-hejuru.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)