The Ben ubu ntakibarizwa mu Rwanda…Yasubiye muri America #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu nshuti za hafi z'uyu muhanzi wa R&B yabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru ko, uyu muhanzi wari umaze iminsi ari mu Rwanda ko yasubiye muri USA kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2021.

Iyo nshuti ya The Ben yabwiye Igihe ati 'The Ben yaragiye, ubu tuvugana rwose yamaze kugera i Chicago amahoro.'

The Ben yaje mu Rwanda mu kwezi k'Ugushyingo 2019 ubwo yari aje mu butumire bwo kuririmba mu gitaramo East African Party gisanzwe kiba mu mpera z'umwaka n'intangiro z'undi.

Icyo gihe yageze mu Rwanda ibihe bidasanzwe by'icyorezo cya COVID-19 bimusanga ari mu Rwanda ahita aguma iwabo, akaba ari no mu bahanzi bataramiye abaturarwanda mu bihe bya Guma mu Rugo yo mu gihugu hose yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uyu musore utarashyize hanze indirimbo nyinshi muri uyu mwaka ushize wa 2020, aherutse kwerura ko ari mu rukundo n'umukobwa witabiriye irushanwa ry'ubwiza ya Miss Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/The-Ben-ubu-ntakibarizwa-mu-Rwanda-Yasubiye-muri-America

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)