The Ben yaba yajyanye muri Amerika n'umukunzi we Pamela? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda The Ben wari umaze igihe yibera mu Rwanda, yaraye asubiye muri Amerika aho bivugwa ko yajyanye n'umukunzi we Uwicyeza Pamela, ni mu gihe uyu mukobwa yibereye muri Kenya.

The Ben yari amaze umwaka urenga ari mu Rwanda aho yageze mu Gushyingo 2019 yitabiriye igitaramo cya East African Party cya 2019, akaba asubiye USA aho asanzwe aba anakorera umuziki we.

Hibazwaga byinshi ku cyatumye uyu musore adasubirayo, ni mu gihe byavuzwe ko yamaze kugura inzu mu Rwanda ndetse atazasubirayo, gusa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu akaba yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore akaba ataherekejwe n'umukunzi we Uwicyeza Pamela kuko amaze iminsi muri Kenya, amakuru akaba yavugaga ko ari ho azafatira indege imujyana muri Amerika akazahahurira na The Ben, gusa amakuru yizewe agera ku ISIMBI avuga ko atazamusangayo ndetse ko ari muri Kenya ku mpamvu ze bwite.

The Ben yasubiye muri Amerika, byuvugwaga ko yajyanye n'umukunzi we ariko yibereye Kenya



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yaba-yajyanye-muri-amerika-n-umukunzi-we-pamela

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)