The Ben yashyize ahagaragara video ari gusoma Miss Pamella, ku munsi w'abakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Ben kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yagaragarije umukunzi we Miss Pamella Uwicyeza ko nubwo batari kumwe bwo amuzirikana bikomeye kuri uyu munsi mukuru w'abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Ibi rero The Ben akaba yabikoze yifashishije urubuga rwa Instagram, aho yashyize muri Story, video ari gusoma Miss Pamella ku itama iri kumwe n'indirimbo irimo amagambo agira ati :'Nzagukunda akaramata.'

Miss Pamella nawe akaba ku ruhande rwe yashyize kuri Instagram ifoto ya The Ben ndetse anamutura indirimbo yitwa y'urukundo 'Get You the Moon.'

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/the-ben-yashyize-ahagaragara-video-ari-gusoma-miss-pamella-ku-munsi-wabakundana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)