The East African yakora byiza kurushaho ku bigendanye n’uko itanga amakuru kuri COVID-19 -

webrwanda
0

Ubushobozi buke ni yo mpamvu nyamukuru ituma aho kugira ngo itangazamakuru “ryacu” rimenyeshe Abanyafurika ibigendanye n’uko byifashe muri politiki yabo bikora ku buzima bwabo, usanga akenshi rishishikariye gutuma Afurika igaragara nk’iyo kugirirwa impuhwe. Urebeye no kuri iyi nkuru.

Icya mbere, igitekerezo cy’uko “Igihugu [u Rwanda] rwadohotse rukazahazwa n’ubwandu bushya bw’icyorezo” ni ugusobanura nabi kuko kitabasha kumva imibare ihari ndetse n’ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda kuva iki cyorezo cyatangira.

Ahubwo umuntu akwiye kumva ko ingamba za mbere zashyizweho icyorezo kikiza zirimo na Guma mu rugo mu gihugu hose, zahaye guverinoma umwanya wo kubaka ibikorwa remezo byari bikenewe mu guhangana n’ubwandu mbere y’uko ibikorwa byongera gufungurwa.

N’ubwo bigaragara ko hari ubwiyongere bw’ubwandu, bikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’uko ubushobozi bwa guverinoma bwo gupima, gukurikirana abahuye n’abanduye no kwita ku barwayi bwiyongereye, ibyo byatumye u Rwanda rubasha kubona uko icyorezo gihagaze mu gihugu hose no gushyiraho ingamba zigendanye n’agace runaka zirimo na Guma mu rugo bishingiye ku mibare.

Ibitangaje ahubwo ni uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’ibindi bihugu bishyira u Rwanda mu myanya y’imbere mu bihugu byashyizeho ingamba zitanga umusaruro mu guhangana n’icyorezo, none The East African iremeza ko ngo u Rwanda rwadohotse cyane, ibintu bitari ukuri ahubwo bikaba bishyigira icyemezo cy’u Bwongereza cya politiki cyo guhagarika abagenzi bavuye mu Rwanda, cyamaganywe n’u Rwanda rukavuga ko kidashingiye kuri siyansi. Niba atari siyansi rero, ubwo ni politiki.

Icya kabiri, ikinyamakuru cyo muri “Afurika” gikwiye kwibaza aho u Bwongereza bwashingiye busaba u Rwanda “gushyiraho ingamba za demokarasi n’ amategeko bijyanye n’Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Icyongereza ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Igikomeye kurushaho, ubusesenguzi bushingiye ku bimenyetso bwakozwe na The East African bw’uko umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza uhagaze, bwari bukwiye kubona ko hari ikintu kitagenda ubwo Guverinoma y’u Bwongereza yitwaraga nk’aho u Rwanda ruri gushya ariko bukagumya guceceka ku birebana n’amarorerwa ya buri munsi akorerwa hakurya muri Uganda.

Ahubwo uku kuvangura mu isuzuma ry’iyubahirizwa ry’amahame ya Commonweath mu Karere byatumye hazamuka ibibazo byinshi Guverinoma y’u Bwongereza ikwiye gusubiza. Ese inyungu z’ubuyobozi bwa Uganda zihuye n’iz’u Bwongereza? Ese Uganda iri gushakira mu mahanga kwemerwa itaboneye mu gihugu imbere, ubwo yashakaga inkunga mu myifatire yayo yo kurwanya u Rwanda?

Ese ni iki Guverinoma y’u Bwongereza ishaka muri Uganda kugeza ubwo ishyigikira gahunda zibasira igihugu gifite inshingano zikomeye zo gukora zirimo kongera imibereho myiza y’abaturage ndetse no gushyiraho agahigo mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19?

The East African ikwiye kurengera inyungu z’Akarere kacu aho gushyigikira ibi byemezo bibogamye, ikwiye kotsa igitutu u Bwongereza aho kuba u Rwanda, bugasobanura ibyemezo n’imyifatire yabwo bigaragara ko bishyigikira umuturanyi wangana.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Albert Rudatsimburwa. Yatangajwe bwa mbere muri The New Times mu Cyongereza ihindurwa mu Kinyarwanda na IGIHE.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)