Tiwa Savage yishimiye ko ku myaka 41 hari abakobwa benshi bakiri bato arusha ikimero no gukundwa cyane n'abagabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi yujuje imyaka 41 y'amavuko aho yishimirako kuri iyi myaka hari abakobwa benshi n'abagore arusha ikimero cyiza no gukundwa n'abagabo.

Ibi uyu mugore yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Naija News Mag, aho yahamije ko ikintu cyambere yishimira ku myaka 41 ari uburyo akunzwe n'abagabo.

Yagize ati 'Ku myaka 41 hari abakobwa benshi bakiri batoya ndusha ikimero cyiza no gutera neza, ku myaka mfite ndishimirako umubiri wanjye ugikurura abagabo kuko ari nabo benshi bakunda ibyo nkora.'

Uyu muhanzikazi yavukiye i Londres mu 1980. yatangiye umuziki ku myaka itanu, mubuto bwe yagiye akorana n'abahanzi nka George Michael na Mary J. Blige abafasha kuryoshya amajwi yabo muburyo bwo kuririmba Live.

'Kele Kele Love' na 'Eminado'nizo ndirimbo zamumenyekanishije cyane zituma akundwa.Album ye yatowe nka Album nziza y'umwaka muri Nigeriya 2014, R & B / Pop muri The Headies 2014.

Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo nyinshi afatanyije n'abahanzi batandukanye. Tiwa Savage yanditse amateka meza muri Afurika muri MTV Europe Music Awards 2018, abaye umugore wa mbere wegukanye iki gihembo.

Zimwe mu ndirimbo za Tiwa zikunzwe ubu zirimo Koroba, Dangerous Love, All over, Attention, Girlie 'o', Park Well, nizindi.








Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tiwa-savage-yishimiye-ko-ku-myaka-41-hari-abakobwa-benshi-bakiri-bato-arusha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)