Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w'iterabwoba, RNC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi shitani yiyita 'umushumba', ubanza  yibwira ko abantu bibagiwe ko yirukanwe mu itorero ry'Abadivantisti b'Umunsi wa Karindwi kubera ubusambanyi n'indi myitwarire y'urukozasoni. Ubanza yibwira ko kwirirwa asebya Abayobozi b'u Rwanda bizamwishyurira imyenda y'umurengera yasize afashe, agatera igihombo abo yaririye utwabo, abigiraho Malayika kandi ari ikirura.

Uwizeyimana Shadrack  azwi cyane mu karere ka Musanze, aho yayogoje rubanda mu bujura bushukana(escroquerie), cyane cyane abo yabeshyaga ngo arabunganira mu nkiko, dore ko avuga ko yaminuje mu mategeko. Icyakora iyo avuga ko yaminuje mu 'itekamutwe' ntawari kubihakana, kurusha kubeshya no kwibeshya ko yaminuje mu ivugabutumwa, kandi ari umuvugabinyoma kabuhariwe. Uyu Shadrack Uwizeyimana yashinze ingirwashuri mu mwaka w'2007, ritagiraga umwarimu,imfashanyigisho reka da,  mu mwanda usa n'uw'aho kera bororeraga ingurube, habe n'icyangombwa na kimwe yari yujuje ngo ishuri rye, ACET IMANZI, rikomeze  gukora.

Ryari gukomeza gukora rite yararigwatirije muri 'Banque Lambert', agafata imyenda itabarika kandi adashobora kwishyura?!  Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze bwamusabye kenshi gushyira ibintu mu buryo ishuri rye rigakora neza, aho kumva izo nama we ahitamo kuyabangira ingata, atishyuye abo abereyemo amadeni y'umurengera,  asiga mu kangaratete  abafatanyabikorwa bari basangiye ishuri, barimo umudamu witwa Fany NYIRABUHORO. Nta kuntu  atari gutorongera ariko, kuko ababyeyi benshi bari bamaze kumurega kubasambanyiriza abana ku ngufu. Nguwo 'Pasiteri', umuhanuzi uvugana n'Imana!!

Akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MPEMUKE NDAMUKE uwo  yashakishije icyakura muri ruhurura, maze ahitamo  gusebya Igihugu cyamubyaye, yasize ahemukiye. Atangira kuvuga ibitagira epfo na ruguru ngo ni indagu,  agamije gusa gukura abaturage umutima, no kwigarurira imitima y'abasanzwe barwanya u Rwanda. Nguko uko rero wa mutwe w'iterabwoba wa RNC wahise umusamira hejuru, dore ko udatangwa iyo ubonye  abaroha ibigambo bisebanya, abashinjabinyoma, mbese  nta kuntu Shadrack Uwizeyimana atari kujya  mu bindi bigarasha, birebwa n'ubwandu bwa roho .

Abinyujije ku ngirwa televiziyo'AMATEKA TV Rwanda' yo kuri murandasi,  nayo  idashinga kuko ntaho itandukanye na cya kiryabarezi ngo ni ishuri yashinze agamije kuryibisha rubanda, umuvugabinyoma Shadrack Uwiyezeyimana  yageze aho atangaza ko ' mu Rwanda hagiye kuba akaga'.Ibi ngo ni ubuhanuzi akomora ku Mana, ukibaza impamvu iyo Mana abeshyera yahisemo gutuma shitani  ku bana bayo. Ni gute intama zayo yazitumaho ikirura? Ese ako kaga iyo aba umugabo kimwe n'abo yasanze mu busembwa, ntibari kuguma mu Rwanda bakagakumira?  Icyakora kuyifuza byo ntawe byatangaza kuko nta cyiza  barwifuriza, ariko bamenye ko Abanyarwanda batakigendera ku ndagu, ahubwo bagendera ku bikorwa bifatika, kandi birahari.

Abagenda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kubona Shadrack Uwizeyimana mu myigaragambyo y'agatsiko k'imburamukoro kirirwa gasebya u Rwanda. Abasomyi ba Rushyashya twavuganye bari muri icyo gihugu  ariko,  batubwiye ko Shadrack Uwizeyimana n'abo bari kumwe muri ayo manjwe, bafatwa nk'abataye umutwe, abantu basa n'abasasa imigeri, wagirango barashaka uwo  biyahuraho.

Shadrack Uwizeyimana rero  twakugira inama  yo kwikebuka, ukibwiza ukuri wowe ubwawe, ukibuka  uburyo wiyandaritse mu Rwanda, ugasaba Imana imbabazi, kandi ukareka gukomeza kwijandika muri ayo mwanda. Erega nutaninukira, uzanukira abandi.  Turagusabye turinde uwo mwanda wuzuye ibinyoma biharabika u Rwanda!!

The post Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w'iterabwoba, RNC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/tumenye-umuhanurabinyoma-uwizeyimana-shadrack-umutekamutwe-wakiranywe-yombi-mu-mutwe-witerabwoba-rnc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)