Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaraye isezerewe na Sylli Nationale ya Guinea iyitsinze igitego 1-0, ni nyuma y'uko amakipe yombi yarangije umukino ari abakinnyi 10, aho ku ruhande rwa Guinea yahawe Mory Kante, naho ku Rwanda ihabwa Kwizera Olivier
-
- Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Guinea
Nyuma yo gusezererwa n'ikipe y'igihugu ya Guinea muri ¼ cy'irangiza, umutoza Mashami Vincent yatangaje ko baciwe integer n'imvune za Jacques Tuyisenge ndetse na Kalisa Rachid mu minota ya mbere y'umukino, ndetse n'ikarita itukura yahawe Kwizera Olivier.
Yagize ati “Birumvikana intezo zacu ntitwabashje kuzigeraho, ntitwavuga ko twishimye turababaye kuko twifuzagaga kugera mu cyiciro gikurikiyeho kandi byashobokaga byose.”
“Ikarita y'umutuku babonye natwe yadukozeho kuko twahatakarije umukinnyi, kandi ni umukinnyi w'ingenzi kuri twe, nyuma tuza kubura na Kalisa Rachid bituma dukora impinduka zihuse, iyo ukoze impinduka zihuse bituma uko wateguye byose bitagenda neza”
“Ntabwo twashoboye kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba twakinaga n'ikipe ituzuye, ntitwakwirengagiza ko ari ikipe ikomeye, gusa twari dukwiye byinshi kurusha ibyo babonye”
Umutoza Mashami yavuze ko bemeye ibyavuye mu mukino
“Urebye n'ikosa twaboneyeho ikarita y'umutuku, abarebye amashusho mwabonye ko nta kosa Olivier yakoreye uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane, yakiniye ku bwenge bw'abasifuzi, yabarushije ubwenge ni ko navuga, babona Coup-Franc turayitsindwa, rimwe na rimwe ugomba kubyemera twabyemeye ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.”
-
- Umutoza Mashami Vincent ntiyanyuzwe n'imisifurire ariko yemeye ibyavuye mu mukino
source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/twabyemeye-ntitwajya-kurega-var-mashami-avuga-ku-ikarita-y-umutuku-no-gusezererwa