Francois Beya Kansonga yabivuze mu gutangiza ibiganiro biri kubera mu Rwanda byahuje inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati 'Twaje hano kugira ngo duhinyuze Isi yose by'umwihariko ibihugu by'Iburengazuba bw'Isi bitifuza ko twumvikana cyangwa ngo tubane mu mahoro ndetse batifuza ko twicara ngo tuganire, twaje ngo tubabwire ko turi umwe kandi ko nta makimbirane azongera kuba hagati yacu.'
Francois Beya Kansonga yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame watumye habaho ibiganiro nk'ibi, akavuga ko ibi bishimangira ko umubano w'ibihugu byombi utazongera kuzamo agatotsi.
Yagize ati 'Ibi birashimangira isano ikomeye izatuma nta n'umwe watekereza kugirira nabi mugenzi we kuko azi ko twese dusangirira ku meza amwe.'
Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura avuga ko ibihugu byombi bisangiye byinshi kuko uretse kuba ari ibituranyi, ubundi bisanzwe ari ibivandimwe kuko bisanzwe bihahirana.
Avuga ko kuba inzego z'umutekano zahuye nk'uku, bishimangira ko abakuru b'ibihugu byombi baha agaciro umutekano ko ari wo musingi wa byose.
Yagize ati 'Ntacyo utageraho mu gihe ufite umutekano. Mu gihe abaturage b'ibihugu byombi babashije guhahirana ntabwo ari ibihugu byacu gusa bizatera imbere ahubwo ni Africa yose.'
Gen Jean Bosco Kazura yagarutse ku kuba Perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi ari we uyoboye Umuryango wa Afria Yunze Ubumwe, akavuga ko biteye ishema u Rwada kuba rukomeje ubufatanye na kiriya gihugu.
Ati 'Twishimiye kandi dutewe isheema no gukorana kandi bikaba bitwereka ko turi mu murongo mwiza w'icyerekezo cy'iterambere rya Africa.'
Ni ibiganiro bibaye ku nshuro ya kabiri kuva uyu mwaka wa 2021 watangira kuko no ku wa 19 Mutarama hari habaye ibindi biganiro byabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo intumwa zihariye z'u Rwanda zashyira Perezida Felic Tshisekedi ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame.
Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga avuga ko muri buriya butumwa bwa Perezida Kagame, yashimiye mugenzi we Antoine Felix Tshisekedi ku bw'umusaruro mwiza wavuye mu bitero by'ingabo z'igihugu cye zikomeje kugaba ku mitwe yitwaje intwaro iba muri kiriya gihugu mu rwego rwo kuyirwanya.
Lt Col Ronald Rwivanga uvuga ko muri iriya mitwe irimo n'ihungabanya umutekano w'u Rwanda, yavuze ko ibi biganiro bibaye ku nshuro ya kabiri byongera kurebera hamwe uko umutekano wifashe hagati y'ibihugu byombi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko na yo yishimira umusaruro umaze kuva muri biriya bikorwa bimaze imyaka ibiri byo kurandura iriya mitwe kandi ikaba yizeye ko bizatanga umusaruro wifuzwa.
UKWEZI.RW