#TwiyamyeAbapfobya: Ubutumwa bwabarimo ibyam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere mu mitima ya benshi, bakeneye kuruhuka intimba ihora ibagoye, twibuke twese tubakomeza umutima.' Ni ko umuhanzi Munyanshoza Dieudonne [Mibirizi] yaririmbye mu ndirimbo 'Nturi wenyine' yahuriyemo n'abandi bahanzi mu myaka 10 ishize.

"Gupfobya Genocide ni ugutoneka inkovu twasigiwe na Genocide Abayihakana bajye babanza bibaze niba twarigize uku, Abafite ibikomere byo ku mubiri bya Genocide. Turi inzibutso zivuga.' Ni ubutumwa bwa Theophille Nyirumuringa wari umwana mu gihe cya Jenoside yakorewe  abatutsi wanayirokotse.

Tariki 5 Gashyantare 2021, Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasohoye itangazo ryibutsa abantu kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibifitanye isano na yo n'ibindi byaha bibujijwe n'amategeko Igihugu kigenderaho.

Iri tangazo rivuga ko guhakana, no gupfobya Jenoside bifata intera cyane mu biganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko YouTube.

Isesengura rya CNLG yakoze kuva mu mpera z'umwaka ushize kugera muri Gashyantare 2021, ryagaragaje ko hari ibiganiro bimwe na bimwe byatambutse kuri shene zitandukanye zikorera kuri Youtube bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, binakurura amacakubiri.

CNLG yavuze ko ibyo biganiro byatambutse kuri Umubavu TV, Ukuri mbona, Umuryango TV, Real Talk Tv n'ibindi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko 'nta n'umwe uzihanganirwa'.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko nta muntu n'umwe utarebwa n'itegeko rihana ihakana n'ipfobya rya Jenoside.

Ati 'Kuba umuntu yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo bivuga ko adashobora gupfobya icyo cyaha no kugihakana, ikindi uwo ari we wese uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kubibazwa, akabikurikiranwaho, uko mbibona umuntu warokotse Jenoside azi uburemere bwayo kurusha abandi bose, urengereye akajya kuyipfobya, no gutesha agaciro ba bandi bamurokoye, ku bwanjye niko mbibona arusha n'ubugome ba bandi bayikoze.'

Muri iki gihe aho ikoranabuhanga rikataje, abantu batandukanye by'umwihariko ababarizwa mu mahanga mu bihugu bitandukanye baryifashisha mu gusakaza ibitekerezo bibiba urwango, ivangura, bakagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Idamange Iramugwiza Yvonne [Yavukiye mu karere ka Kamonyi] uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ubarizwa mu mahanga, aherutse kwifashisha urubuga rwa Youtube, agaragaza amashusho avuga ko u Rwanda rukoresha icyorezo cya Covid-19 na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyungu zayo ariko abarokotse Jenoside bagakomeza kubaho nabi.

Ibi byatumye inzego, abantu batandukanye barimo abazwi n'abandi bakaza umurego mu kwamaganira kure buri wese ushaka kugoreka amateka yaranze u Rwanda. Baragenda basohora ubutumwa bufite intero igira iti #TwiyamyeAbapfobya.

Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco:

Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda bikomeye. Upfapfana ayipfobya, aba yipfiriye ubusa, aba adupfiriye ubusa, aba aciye ipfundo ry'ubupfura, aba adupfunyikiye ubusa. Aba ahamije ko ari icyihebe, tukaba duhebye umusanzu we. Ajye ahanwa bijyanye n'igoma rye, aha ntihahora amarira.'

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée

Twamaganye, twiyamye, twihanije abapfobya Genocide yakorewe Abatutsi! Turabarambiwe kandi twiteguye kubarwanya. Abitwaza ko bacitse ku icumu bamenye ko bitabaha na gato uburenganzira bwo gupfobya Jenoside.

Umuhanzikazi Butera Knowless

Kubona imibiri y'abacu twakundaga tukababura ishyirwa mu ndorerwamo y'ubucuruzi noneho bikanavugwa ku karubanda, uretse kuba bidukomeretsa, ni igikorwa cy'ubusazi no kubura indangagaciro nyayo iranga uwacitse ku icumu. Twivuye inyuma mu kwamagana ibyo bitekerezo.'

Umuhanzi Masamba Intore

Igihugu cyacu cyarababaye bihagije kubera Jenoside yakorewe abatutsi. Ntituzihanganira na rimwe uwo ariwe wese upfobya agatesha agaciro amateka ya Jenoside agamije indonke, icyo yaba yitwaje cyose. Ntituzabyemera!

Ruti Joel

Ntiduteze kwihanganira na rimwe uwo ariwe wese uhakana, upfobya akagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ubitinyuka AHANWE n'amategeko.

Mutesi Jolly Nyampinga w'u Rwanda 2016:

Ingengabitekerezo ya Jenoside niyo mbi kurusha iterabwoba. Byagorana guhiga ab'iterabwoba mu gihe hakinagaragara ingengabitekerezo. Kugira ngo hatabaho Jenoside, haba hakenewe gushyirwaho ibihano kuri buri wese ugira uruhare mu byaha bya Jenoside, hakabaho no gushyiraho uburyo buhamye ko abakora Jenoside n'ibindi byaha biyishamikiyeho bazafatwa bakabiryozwa.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira:

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashenguye umutima w'iki gihugu n'ubuzima bw'inzirakarengane burahatakarira. Ni ibintu bikomeretsa umutima, kumva hari umuntu ubushobozi yaba afite ubwo ari bwo bwose, cyangwa se mu ruhande urwo ari rwo rwose rw'amateka yaba ariho yongera gutoneka inkovu zari zitarakira.'

Umuhanzi Jules Sentore:

Uhakana agapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, agatesha agaciro amateka yayiranze, uwo ni umubisha, ni umugome ukwiye guhanwa n'itegeko. Twamaganye mwene abo n'ababashyigikiye bose TURABIYAMYE.

Sandrine Isheja Umunyamakuru wa Kiss Fm uri mu bazwi mu Rwanda

Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Babyeyi. Ku bw'impamvu z'u Rwanda rw'ejo nimureke tubwize abana ukuri. Twirinde guhishira ndetse turwanye twivuye inyuma abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n'abagoreka amateka.

Umukirigitananga Daniel Ngarukiye

Igihugu cyacu cyabonye bibi byinshi bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Cyarasenywe kirakehurwa kigera kure. Guhakana no gupfobya iyo Jenoside ntibikwiye kurebeerwa. Ubitinyuka akwiye guhanwa n'amategeko.'


Epiphanie Tuyisenge [Urubyiruko]

Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye yasize ibikomere byinshi bidakira niyo mpamvu tugomba guhaguruka tukamagana ufite ingengabitekerezo ndetse n'abayipfobya kubera ko ari imwe mu nzira ituma turinda amateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

Isimbi Eduige

Umutuzo ubaho igihe dushyigikira amateka y'Igihugu cyacu, aho kugira ngo duceceke mu gihe abakoze ibyaha bya Jenoside barimo kuyihakana, duhisemo guceceka tukumva ibinyoma n'ibyo bahimba Never Again [Ntibizongera ukundi] ntiyazashoboka.


Basile Uwimana Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA

Jenoside ni byo byago bikomeye u Rwanda rwagize, kuyipfobya no kuyihakana ni ugukururira ishyano igihugu cyacu. Ni bibe umurongo ntarengwa kuri twe n'abazadukomokaho.

Liliane Inshuti [PLP Members]

Genocide yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana ndetse n'ubugome bwari bugamije ko nta n'umwe urokoka, birababaje kuba hakiri abantu batandukanye bahakana ndetse bakanapfobya Genocide yakorewe Abatutsi. Rubyiruko ntabwo dukwiye kurebera umuntu n'umwe aho ava akagera ugamije gupfobya Genocide kuko kwaba ari ugutesha agaciro abacu twabuze.

Callixte Kabandana, Umuyobozi wa Association y'Abarokotse Jenoside ba Rukumberi, akaba na Komiseri mu Muryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA)

Bamwe bamaze gushira impumu batangiye kudabagira bapfobya bakanatesha agaciro Jenoside yakorewe abatutsi n'ibimenyetso biyiranga bagamije inyungu bwite. Igihe niki cyo guhaguruka nk'abiboneye icuraburundi tukongera tukibonera umucyo, kuvuga mu ijwi riranguruye turi mucire birarura, mushakire indamu ahandi, ariko kubishakira mu gutesha agaciro imibiri y'abacu bazize uko bavutse, TURABYANZE.

Liliane Iradukunda [Diaspora/Canada]

Gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni inkingi ikomeye mu kurinda igihugu cyacu, ni n'inshingano ya buri munyarwanda ngo bitazongera ukundi. Gupfobya, guhakana no kugoreka ayo mateka ni icyaha gihanwa n'amategeko.

Itegeko nimero 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'Icyaha cy'Ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, ingingo ya 5,6,7,8 n'iya 10 zibuza gukorera mu ruhame bimwe mu bikorwa bipfobya Jenoside.

Ababikoze iyo babihamijwe n'Urukiko bahanishwa igihano kiri hagati y'imyaka itanu na 15 n'ihazabu ya Frw 500, 000 kugeza kuri miliyoni 2 Frw.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102968/twiyamyeabapfobya-ubutumwa-bwabarimo-ibyamamare-mu-guhangana-nabakomeje-gupfobya-jenoside--102968.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)