U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 60$ #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wari uhagarariye Guverinoma y'u Rwanda ndetse na Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei.

Hanasinywe kandi amasezerano yo gusonera u Rwanda umwenda wa miliyoni 40 z'ama-Yuan angana na Miliyoni 6 USD rwari rufitiye kiriya gihugu.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yashimiye u Bushinwa bukomeje gutera inkunga u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye by'icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw'ibihugu.

Yagize ati 'Uku gusonerwa umwenda bizatuma ubundi bushobozi tuzabona bujya kwishyura izindi nguzanyo.

Naho kuri ziriya Miliyoni 60 USD z'inkunga u Bushinwa bwahaye u Rwanda uyu munsi, Dr Ndagijimana yavuze ko zizashyirwa mu mishanga yihutirwa yamaze kwemezwa.

Yakomeje ashimira u Bushinwa ku nkunga bukomeje guha u Rwanda by'umwihariko mu bikorwa by'iterambere birimo iby'ubwikorezi n'ubucuruzi bw'ingendo, ubuhinzi, ubuvuzi, uburezi ndetse no mu ngufu.

Uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda, Ambasaderi RAO Hongwei yavuze ko ubucuti bw'u Rwanda n'Igihugu cye bumaze kuba ubuvandimwe by'umwihariko ko bwafashe indi ntera ubwo Perezida XI Jinping yasuraga u Rwanda muri 2018.

Yagize ati 'Umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa wamaze kugera ku rwego rwo hejuru kandi imikoranire y'ibihugu byombi ishingiye ku bwumvikane no guhuza.'

Yavuze ko u Bushinjwa buzakomeza gushyigikira u Rwanda mu bikorwa by'amajyambere by'umwihariko muri ibi bihe byo kwikura mu ngaruka zatewe n'icyorezo cya COVID-19 gikomeje gushegesha ubukungu.

Yagize ati 'Isinywa ry'amasezerano y'uyu munsi rirerekana umubano ukomeye w'ibihugu byombi kandi no gukomeza gushyigikira u Rwanda.'

Yagarutse ku kuba uyu mwaka wa 2021 ari wo w'isabukuru y'imyaka 50 y'umubano w'ibihugu byombi bityo ko ntakizabuza igihugu cye gukomeza gufasha u Rwanda kwikura mu mbogamizi ruzahura nazo.

Yagize ati 'Twiteguye gukorana n'inshuti z'Abanyarwanda mu gukoresha amahirwe ahari kugira ngo dusohoke mu bibazo bihari.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Bushinwa-bwahaye-u-Rwanda-inkunga-ya-miliyoni-60

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)