-
- Perezida Kagame yunamira Intwari z'igihugu umwaka ushize
Ubusanzwe ibi birori byo kwizihiza Intwari z'u Rwanda, byabimbutirwaga n'Umuhango wo kunamira izo Ntwari ubera ku gicumbi cyazo, uwo muhango ukaba ukorwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Muri uyu mwaka uyu muhango ntiwakunze, kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid19, ndetse na Guma mu Rugo u Rwanda rurimo muri iyi minsi.
Intwari z'u Rwanda zibukwa buri gihe kuri iyi tariki, ziri mu byiciro bitatu birimo , Imanzi, Imena, Ingenzi.
Mu Ntwari z'Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse n'Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
-
- Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema Ushyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
-
- Igituro cy'Umusirikare utazwi gihabwa icyubahiro
Mu Ntwari z'Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite ndetse n'Abanyeshuri bigaga Inyange banze kwivangura bikaviramo bamwe kwicwa abandi ubu bakaba barahamugariye.
-
- Aba babyeyi ni abo mu Muryango wa Mutara III Rudahigwa bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
-
- Abo mu muryango wa Uwiringiyimana Agathe bashyira Indabo ku gituro cye Umwaka ushize
-
- Abo mu muryango wa Rwagasana Michel Bashyira Indabo ku gituro cye umwaka ushize
-
- Abahagarariye Intwari z'Inyange bashyira Indabo ku gituro cya bagenzi babo umwaka ushize
Abari mu cyiciro cy'Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.
Dore mu mafoto uko Perezida Kagame yunamiye Intwari z‘u Rwanda, umwaka ushize
-
- Perezida Kagame buri mwaka yunamira Intwari zitangiye u Rwanda
-
- Uyu muhango ubimburirwa n'umunota wo Kwibuka Intwari z'u Rwanda
-
- Ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yari yitabiriye uwo muhango umwaka ushize
-
- Minisitiri w'Umuco n'Urubyiruko ni we wakiriye Perezida Kagame muri uyu muhango
-
- Ingabo z'u Rwanda itsinda ricuranga imiziki y'ibirori ryari muri uyu muhango
Dore uko Intwari z'u Rwanda zunamiwe umwaka ushize muri video
Photo: Archives Kigali Today
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-ni-imbuto-y-ubutwari-bw-abarwitangiye-uko-perezida-kagame-yunamiye-intwari-umwaka-ushize