U Rwanda rwanditse ishoramari rya miliyari 1.3$ umwaka ushize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RDB yavuze ko iri gabanuka ryatewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 kimaze umwaka urenga kiyogoza abatuye Isi, kikaba cyaranagabanyije inyota y'ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

Ishoramari ryo mu rwego rw'ubwubatsi n'inganda ryihariye igice kinini cy'ishoramari ryinjiye mu gihugu umwaka ushize, kuko iryo muri izo nzego zombi rigize 68% by'ishoramari ryose ryanditswe mu mwaka ushize.

Izindi nzego zakiriye ishoramari rinini zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ingufu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'ishoramari mu bijyanye no gutanga serivise z'imari.

Muri rusange, iri shoramari ryitezweho kuzatanga imirimo ingana na 24 703. Urwego rw'inganda ruzatanga akazi ku bantu 8 661 mu gihe urwego rw'ubwubatsi ruzatanga akazi ku bantu 6 372. Iri shoramari rizafasha Leta muri gahunda yihaye yo kurema imirimo nibura 214 000 buri mwaka ivuye mu ishoramari ryakozwe mu gihugu no mu bindi bikorwa.

Ishoramari riturutse hanze y'u Rwanda rigize 51% by'ishoramari ryanditswe mu mwaka ushize.

Mu mwaka wari wabanje wa 2019, ishoramari mpuzamahanga ryanganaga na 37% by'iryari ryanditswe, mu gihe iry'imbere mu gihugu ryanganaga na 19%.

Bimwe mu bikorwa by'ishoramari rinini byanditswe harimo iry'ikigo rya 'One Acre Fund' ringana na miliyoni 193$, Phoenix Plaza izashorwamo miliyoni 179$, Duval Great Lakes Ltd izashorwamo miliyoni 69$, Sinohydro Corporation Limited izashora miliyoni 66$, Girinzu Developers izashora miliyoni 41$, Petrocom Building izashora miliyoni 35$ na BBOXX Africa Management Ltd izashora miliyoni 29$.

Indi mishinga y'ingenzi yanditswe harimo uwa Norrsken Rwanda Ltd wo kubaka Ikigo cyabo mu Rwanda, kikanaba icya mbere mu Karere ka Afurika y'i Burasirazuba, umushinga wose ukazatwara miliyoni 12$. Hari kandi umushinga wa Nexus Academy wo kubaka ikigo kizigisha ibyo gutwara no gukanika indege, ukazatwara miliyoni 45$.

Hari kandi umushinga wo kwagura uruganda rwa Bralirwa kugira ngo ruhaze isoko ry'u Rwanda na mpuzamahanga, umushinga wose ukazatwara miliyoni 26.2$.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko n'ubwo umwaka wa 2020 utagenze neza muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19, kuba u Rwanda rwarabashije gukomeza kwakira ishoramari mu nzego z'ingenzi byerekana icyizere igihugu gifitiwe n'abashoramari.

Yagize ati "umwaka wa 2020 ntiworoheye ishoramari n'ibikorwa by'ubucuruzi. N'ubwo Isi yagize idindira ry'ubukungu bitewe na Covid-19, u Rwanda rwakiriye ishoramari rifatika mu nzego z'ingenzi. Ibi byerekana ko igihugu gifitiwe icyizere n'abashoramari bo mu Rwanda no hanze yarwo. Dufite icyizere ko iri shoramari rizagira uruhare mu kuzahura ubukungu binyuze mu kongera ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo mishya".

Uyu muyobozi yongeyeho ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rufashe ubucuruzi gukomeza gutera imbere muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati "Leta y'u Rwanda ifite intego yo gufasha ubucuruzi guhangana n'ingaruka za Covid-19, binyuze mu bikorwa nk'Ikigega cyo gufasha ibigo byazahajwe n'ingaruka za Covid-19 (ERF) cyashyizwemo miliyoni 100 Frw, kugira ngo zifashe ibigo by'ubucuruzi kongera gutangira imirimo no kugumana abakozi babyo".

Mu rwego rwo guteza imbere inganda, u Rwanda ruherutse gukuraho imisoro ku bikoresho bitumizwa hanze bigenewe kubaka inganda, ndetse inakuraho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho biguriwe imbere mu gihugu bizakoreshwa mu kubaka inganda.

RDB kandi itangaza ko muri ibi bihe bikomeye, yakomeje gukorana n'abashoramari binyuze mu kubasobanurira ndetse no kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Urwego rw'ubwubatsi ruri mu zakuriye ishoramari rinini mu mwaka ushize
U Rwanda rwanditse ishoramari ricye mu mwaka ushize ugereranyije n'umwaka wari wabanje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanditse-ishoramari-rya-miliyari-1-3-umwaka-ushize

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)