Byatangiye ari Zari Hassan utwara abana kwa se, Tanasha Donna none byarangiye Hamisa Mobetto na we amushyiriye umwana babyaranye n'ubwo yari yaravuze ko nta we azajyana.
Ubu umutima w'umuhanzi w'icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz uratuje nyuma y'uko ahuye n'abana be bose bane yabyaye ku bagore batatu ariko akaba nta n'umwe ubana nawe.
Nyuma y'imyaka irenga 2 atabona abana be yabyaranye na Zari Hassan kuko kuva batanduna muri Gashyantare 2018 bari batarahura, mu Gushyingo 2020 uyu mubyeyi yaje kumuzanira abana be baramusuhuza.
Hakurikiyeho umunyakenya Tanasha Donna nawe wamushyiriye umuhungu we babyaranye mu Kwakira 2019 ariko baza gutandukana muri Werurwe 2020, yaje kongera kubona umuhungu we mu mpera za Mutarama 2021 ubwo yari yamusuye.
Dylan, umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto ni we wari usigaye atarasura se, na we akaba yari kwa Dimond mu mpera z'icyumweru gishize.
Mobetto ashyiriye Diamond umwana nyuma y'uko yari yavuze ko ntawe azajyana bitewe n'ikibazo afitanye na nyina wa Diamond uherutse gutangaza ko ntawe bakeneye kuko umuryango wuzuye kandi Mobetto akaba arimo yihatariza mu muryango wabo.