Ububabare bukabije Jacques Tuyisenge yanyuzemo, kubura ibitotsi mu ijoro ry'imvune yakanze abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunyarwanda ukinira APR FC akaba na kapiteni w'ikipe y'iguhugu ya CHAN, Jacques Tuyisenge yasobanuye ububabare bukomeye yanyuzemo ubwo yagiraga imvune mu mukino wa 1/4 wa CHAN 2020.

Jacques Tuyisenge yagize ikibazo cy'imvune yo mu ivi ry'iburyo tariki ya 31 Mutarama 2021 mu mukino wa 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun aho u Rwanda rwakinaga na Guinea Conakry.

Ku munota wa 11 gusa, Jacques Tuyisenge yari asohotse mu kibuga kubera imvune nyuma yo gukandagirwa mu ivi na Mory Kanté ukina mu kibuga hagati muri Guinea Conakry.

Uyu mukinnyi yasobanuye ko yagize ikibazo cy'inyama y'umukaya aho ivi rihurira aho azamara hanze y'ikibuga ibyumweru biri hagati ya 4 na 6.

Ati"Nagize ikibazo cy'inyama y'umukaya w'aho ivi rihurira (ligament) yakwedutse, kandi yacitseho akantu gato, ariko abaganga bambwiye ko bidasaba kubagwa, bambwiye ko nzamara hagati y'ibyumweru bine na bitandatu ntakina.'

Yakomeje avuga ko yanyuze mu buribwe bukabije ndetse ko atabashaga gukandagira ndetse n'iryo joro atasinziriye.

Ati"Ngisohoka mu kibuga ntabwo nabashaga gukandagira ku buryo n'iryo joro nyuma y'umukino kuryama byaranze kubera ububabare bwinshi nari mfite, ariko ubu bwaragabanutse ndumva ndi koroherwa.'

Jacques Tuyisenge akaba avuga ko arimo koroherwa, gusa yashimiye abanyarwanda uburyo babaye inyuma muri CHAN abizeza ko mu mikino iri imbere bazaba ibyishimo.

Tuyisenge Jacques ahamya ko anyuze mu buribwe bukomeye
Jacques Tuyisenge ntabwo umukino wa Guinea wamugendekeye neza, gusa ngo ubu arimo koroherwa
Mory Kanté nyuma y'umukino yagiye gusaba imbabazi Jacques Tuyisenge



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ububabare-bukabije-jacques-tuyisenge-yanyuzemo-kubura-ibitotsi-mu-ijoro-ry-imvune-yakanze-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)