Ubuhamya bw'ubuzima bwa Guma mu rugo abanya-Kigali bari bamazemo ibyumweru bitatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021,nyuma y'aho Umujyi wa Kigali ukuriwe muri gahunda ya Guma mu rugo ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi n'ibindi bikongera gukora.

Bamwe mu baturage barimo abashoferi, abakora mu nzu zogosha, amahoteli, abakanishi n'abandi, babwiye IGIHE ko igihe bari bamaze badakora cyabagizeho ingaruka.

Manirahari Patrick utwara Coaster mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yari abayeho mu buzima bubi kubera ko hari byinshi yakeneraga akabura uko abigura kuko nta mafaranga yabaga afite.

Ati ' Njye nari mbayeho nabi cyane ku buryo nasaga nk'uwihebye ariko uzi kugira ngo umwana agusabe nk'ikintu cyangwa umugore ukibura kandi ari wowe baba bitezeho buri kintu? Buriya nta kintu kibabaza nk'iyo umwana akwatse ikintu ukakibura cyane cyane iyo wavuye ku kazi nk'uko byambayeho.'

Uwamahoro Aline ucururiza mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali, yavuze ko abana be bari basigaye barya rimwe ku munsi kubera ko nta kazi yari afite.

Ati 'Twari tubayeho nabi cyane kuko abana baryaga rimwe ku munsi nabyukaga nkabaha agakoma noneho ibya saa sita nkabibaha saa cyenda, nijoro nkongera nkabaha igikoma kuko nanjye ndi mu bari barahawe ka kawunga.'

Umucuruzi w'imyenda muri CHIC, Sued Salim, we yavuze ko ubu icyo bashyize imbere ari ukwirinda Covid-19 ku buryo nta yindi Guma mu rugo ibaho kuko ubuzima babayemo batifuza kubusubiramo.

Ati ' Twari tubayeho nabi umuntu yaryaga ari uko yatetse imitwe abeshya abantu ko yenda gupfa kugira ngo arebe ko hari icyo bamuha. Nkanjye hari byinshi nibagiwe kubera ko nta mafaranga nabaga mfite'.

Umutoni Nadia utuye i Nyamirambo wakoraga ibiraka muri Hotel, na we avuga ko yari ahangayikishijwe n'ubuzima yari abayemo muri Guma mu rugo.

Ati ' Urabona natwungwaga n'ibiraka nakoraga muri hoteli ariko nyuma y'aho zigabanyirije abakozi natwe twabaye abashomeri kubona amafaranga cyangwa icyo kurya nk'umuntu witunga byari bigoye cyane kandi wumve ngo cyane bitewe n'uko n'iyi Guma mu rugo yaje mu buryo butunguranye.'

Nubwo aba baturage bagaragaza ko bari babayeho nabi muri Guma mu rugo, bose bishimiye ko umujyi wa Kigali wongeye gusubira mu buzima busanzwe kuko bizabafasha kongera kwisuganya bakiteza imbere.

Sued Salim yavuze ko ubuzima bwo muri Guma mu rugo bwari bugoye cyane
Umutoni Nadia wakoraga muri Hoteli akaza guhagarikwa kubera Covid nawe yemeza ko yari abayeho nabi muri Guma mu rugo
Uwamahoro Aline yavuze ko ubu ingamba ari ukwirinda Covid-19 ku buryo hatazongera kubaho Guma mu rugo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-ubuzima-bwa-guma-mu-rugo-abanya-kigali-bari-bamazemo-ibyumweru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)