Ubuhamya bwa Nzirorera Imana yunamuye, yitwaga muzehe kandi ari umusore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nzirorera wavutse afite ubumuga bwo kutavuga yabaye mu buzima bushaririye kugeza aho bamwitaga umusaza kandi ari umusore ndetse na we yageze aho yitakariza icyizere akajya ahunga indorerwamo kugira ngo atabona uburyo yabaye umusaza, ariko Imana yaramuzahuye imusubiza itoto ndetse imwubakira urugo.

Nzirorera yavutse ku babyeyi banywaga inzoga n'itabi ari na byo byaje kumugira ho ingaruka yo kuvuka atameze neza asa n'ushaje. Yabaye muri ubwo buzima kugeza mu 1994 ubwo genocide yabaga hanyuma bagahungira Saint Famille, icyo gihe yari afite imyaka 4 ariko kuko atari azi kugenda cyangwa kuvuga yaburanye n'umuryango we aza kwisanga muri Congo mu kigo cy'imfubyi, aribwo abazungu bamwitayeho ndetse baramuvura arakira abasha kugenda no kuvuga.

Igihe cyarageze agaruka mu Rwanda umuryango we uramwakira ndetse ajya mu ishuri. Aho yigaga yari ikirara azwi ku izina rya Mushinwa na Kanyombya ariko umunsi umwe ari ku ishuri bagiye mu materaniro bahamagaye abihana na we arahaguruka baramusengera ariko yumva ari nk'ibisanzwe yikomereza nta cyo bimubwiye.

Burya iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe, haje kugera igihe arakizwa by'ukuri nk'uko abisobanura ati:

'Umunsi umwe nagiye gusengera i Gacuriro ku rusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Rugarama, nagiyeyo bisanzwe ngezeyo ndavuga ngo sindi bwicare imbere batandondora. Mubyukuri nari ngiye kureba uko abarokore berekwa bakarondora abantu kuko numvaga mbifitiye amatsiko. Ngezemo, Imana yamfatiyemo umuntu abwiriza ijambo rivuga ngo Imana yarahabaye, arasobanura avuga abo Imana yarindiye muri Congo, nahise numva ari njyewe avuze. Naratsinzwe mfukama hasi baransengera mfata icyemezo mba ndakijijwe.

Kuva icyo gihe Imana yatangiye kunsura ikanyereka ubuzima nabayemo bwose kandi Ikambwira ko nzaba umukozi wayo kandi izangirira neza. Natangiye ivugabutumwa ndi umukene nta myenda mfite, ndibuka ko umuntu yampaye ipantalo ya forongo y'abagore imfashe cyane, noneho nayambara ngiye gusenga maze bampa kubwiriza abantu bagaseka ngataha nzi ko bafashijwe naho ari ipantalo nambaye'.

Igihe cyarageze Nzirorera Imana imubwira ko Imushyize mu ishuri aho abantu bazamwandikaho amazina menshi ariko nyuma ikazamutabara, arabisobanura agira ati: 'Imana yanyibwiriye ko ninjiye mu ishuri kandi ko nzasaza ngahinduka muzehe nakagenda nunamye. Icyo gihe nari mfite imyaka makumyabiri ariko bitewe n'inzara narakugendeye ndasaza koko bakajya bavuga ko mfite imyaka 70 bitewe n'uko nkimara gukizwa famille yanjye yari abagatulika bamvaho.

Ndibuka umunsi umwe nagiye kubwiriza Nyabisindu inzara yaranyishe ariko nasenze Imana irambwira ngo ndakugaburira. Nagezeyo rero batera intebe y'urubaho yegamiye ku gikuta bavuga bati: 'Uyu musaza atagwa hasi'. Umuhanuzi umwe yarahagurutse arampeka anzengurukana ampanurira ubukwe abantu bose bakeka ko avangiwe kuko nari muzehe, mu kunshyira hasi rero nibwo narwaye isereri bitewe no kunzengurukana anshyize hasi, isereri yahise imfata kubera inzara nikubita hasi. Batangiye kunsengera bazi ko ari imyuka mibi ariko nababwiye ko ari inzara maze bangurira amata n'irindazi ngarura ubuyanja.

Namaze guhembuka bampa umwanya nigisha ijambo ry'Imana ndetse mbabwira ko ndi umusore barumirwa bakajya bibaza icyo nabaye kuko ku myaka 22 nari mfite ibiro 35. Mubyukuri nabaye mu buzima bwo gusaza kugeza ubwo bagenzi banjye b'abavugabutumwa n'abahanzi bangiriye inama ngo mugihe cyo kwivuga sinzajye mvuga ko ndi umusore kuko igihe ndimo kitabinyemerera.

Mu gihe nari ngize imyaka 26 Imana yankoreye ubukwe mfite ibiro 40, aho ngaho Imana yari imaze kungaburira naratangiye kuzahuka. Mubyukuri ubukwe bwanjye bwari amateka kuko nabukoze nta faranga na rimwe mfite muri 2016. Narambagije nta kintu mfite ariko Nsenga Imana nyibwira ngo isange umukobwa imwemeze n'ubwo yabanje kubyanga kuko nari narashaje, ariko Imana yageze aho iramwemeza yemera kunkunda.Twaragendanaga bagaseka cyane yewe no mugihe cyo kwerekanwa mu rusengero i Batsinda, abantu barasetse barakumbagara.

Imbaraga z'Imana zirahambaye, Imana yatangiye kunyambika mugihe ubukwe bwari bwegereje ikajya ikoresha abantu bakampa imyenda ariko inyima amafaranga ku buryo buri bucye ubukwe buba nasaze kuko abantu bose nari nizeye bari bamaze kumvaho abemeye kuntwerera bamaze kumpinduka nsigaye njyenyine,ariko Imana yashakaga ko ntazirata imbaraga z'abantu.

Kuwa gatanu saa kumi n'imwe z'umugoroba nibwo ijwi ry'Imana ryambwiye ngo ngiye kugukorera igitangaza. Abantu batangiye kumapamagara bantwerera, abanzanira intebe, igitanda n'amafaranga menshi ndayarunda. Ikindi kandi Imana yagiye mu muryango irabemeza mugitondo cy'ubukwe bazindutse bakora inama baraza bantahira ubukwe kuko babonye ibyo Imana inkoreye baravuga bati 'Uyu muntu yasenze Imana '.

Nzirorera arashima Imana yamurinzer ikemera ko aca mu ishuri ryayo kandi ikamurinda ntave mu nzira yayo. Muri 2019 nibwo Imana yamwunamuye nk'uko yari yarabimusezeranyije atangira kugenda yemye, abantu baratangarira uburyo yabaye umusore. Kugeza ubu Imana yaramuzahuye asigaye afite ibiro 60. Kugeza Imana imaze kumugeza mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Uganda n'ahandi abwiriza ubutumwa bwiza ndetse atanga ubuhamya bw'Ibyo Uwiteka yamukoreye. Murumva rero ko Imana irinda ijambo ryayo kugeza irisohoje'.

source:zaburi nshya

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Nzirorera-Imana-yunamuye-yitwaga-muzehe-kandi-ari-umusore.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)