Ubuhamya:Vincent wahoze ari imbata y'ibyaha,Yesu yamugize icyaremwe gishya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

NIYONZIMA Vincent yabaye imbata ya Satani igihe kirekire aho yabarizawaga mu busambanyi, ubusinzi, kunywa urumogi n'ibindi biyobyabwenge kuburyo yari yarabuze amahoro yo mu mutima kuko yahoraga yibaza ko yanduye SIDA ariko Yesu yamusanze mu ivata ry'ibyaha amuha agakiza ubu ni umugabo wo guhamya Imana.

Ubusanzwe iyo Yesu aje mu buzima bw'umuntu ntabwo amusiga uko yamusanze, ahubwo aramuhindura nk'uko Niyonzima abisobanura uko yahozea akora ibyangwa n'amaso y'Uwiteka agira ati:

'Nari umunyabyaha uteye ubwoba, nari umusinzi uteye ubwoba, nari umunywi w'urumogi n'itabi abanzi barabyibuka kuko hari n'abo twarusangiye mbese Satani yari yarangize imbata. Nta mahoro yo mu byaha, sinajyaga nsinzira na mba kuko ibyaha ntibyari kumpa agahenge ko gusinzira. Nararaga ntekereza nkavuga ngo nshobora kuba naranduye SIDA kuko iyo najyaga kugera igihe cyo kwipimisha nabaga nongeye gusubira mu busambanyi. Naryama rero simbone ibitotsi nkarara nibaza uko ubuzima bwanjye buzamera.

Uretse icyaha cy'ubusambanyi, nageze aho nywa inzoga n'urumogi, nkirunywa bwa mbere rwaranyishe nkajya numva ntazi aho ndi, nkarara ncuranguka, ndetse nkarara ndota ibintu bitampesheje amahoro, ariko ndababwiza ukuri kwa Yesu ni heza nahaboneye amahoro atemba nk'uruzi. Nari narahengamye urutugu rumwe, ku buryo umuntu yandebaga akaba yagira ngo nakoze impanuka ndavunika, nyamara byari amafiyeri ya Satani ariko Yesu akimara kumpa agakiza yarampenguye ndeguka biremera.

Mubyukuri nta kure mu byaha Imana itakura umuntu kandi nta kure heza itamugeza. Igihe cyarageze Niyonzima arkizwa yakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe nk'uko abisobanura ati:

'Nahuye na Yesu mu mwaka wa 2006 ubwo nahuraga n'abakozi b'Imana bari basanzwe banzi ko ndi umunyabyaha ni uko barambwira ngo nze banjyane gusenga, twagiye bantera ho urwenya nshiduka tugeze mu rusengero.

Nkimara kugera mu cyumba cy'amasengesho nagize ubwoba bwinshi kuko barasengaga nkumva baravuga indimi ntabasha kumva. Mubyukuri ibyuya byarandenze umubiri wose ndambarara hasi ku mikeka batangira kundondora bati:

'Ihane! Barondoye ibyaha byanjye byose barembwira ngo mu rwego rwo kumfasha icyaha bazajya bavuga njye mvuga ngo Imana imbabarire'. Numvise bamfashije kuko ibyo bavugaga byose byari ukuri, narartuye baransengera nakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'Ubugingo bwanjye.

Nkimara kwakira Umwami Yesu, Satani yahise agira ifuhe maze abo twakoranaga ibyaha bararakara, abari baranze kungurira inzoga bakampamagara ngo nze bazimpe, abo twasambanaga bakampamagara bambwira ko ibyo ndimo ari ibikabyo nataye ubwenge, ariko nafashe icyemezo mbabwira ko nakijijwe kandi koko Imana yaranshyigikiye kugeza n'uyu munsi ndi umwe mu bantu banejejwe n'agakiza Imana yabahaye. Ndi umuntu uhagarara imbere y'abantu nkababwira aho Yesu yankuye n'aho angejeje kandi umurirrimbyi yuzuye Umwuka Wera yararimbye ko Imana ifite uko ibigenza bikemera.

Kugeza ubu mu muryango wacu baranyubaha kandi mbere nkimara gukizwa bari bampinduye umusazi ngo ibyo ndimo by'abarokore nta kigenda. Baranyanze ku buryo bukomeye bituma nimuka aho nari ntuye, byari intambara ikomeye ariko Uwiteka yarandwaniriye kugeza ubu baricara bakavuga ngo umuhungu wacu ni pasiteri.

Mu murimo w'Imana nkora njya ngira umugisha wo kugera mu bindi bihugu ngafatanya n'abandi bakozi b'Imana kwamamaza ubutumwa bwiza abantu bagahindukira bakakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo.

Asoza ubuhamya bwe, Niyonzima Vincent arashishikariza abantu bakigendera mu byaha kuza muri Yesu kugira babone amahoro aruta ayo ab'isi batazi, ati: 'Imirimo itangaje Yesu yankoreye akampa agakiza sinabyihererana kuko hari abantu b'abasinzi twasangiraga inzoga bakizinywa, hari abo twasangiraga urumogi n'itabi risanzwe ubu bakibinywa, hari abo twakoranaga uburaya n'ubu bakibukora,ariko ndabahendahenda ngo baze kwa Yesu hari ubuzima kandi hari amahoro'.

Source: zaburi nshya

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Vincent-wahoze-ari-imbata-y-ibyaha-Yesu-yamugize-icyaremwe-gishya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)