Uburiye umubyizi mu kwe…Amavubi yasezerewe muri CHAN ku misifurire itavuzweho rumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wabonetsemo ikarita itukura ku munota wa 14 ihawe umukinnyi Mory Kante wa Guinea ku ikosa yakoreye Jacques Tuyisenge agahita anasohoka mu kibuga kubera imvune, wagaragayemo amakarita menshi.

Mu gice cya mbere, ikipe y'u Rwanda yatakaje abakinnyi babiri bari babanjemo ari bo uyu Jacques Tuyisenge ari na we kapiteni ndetse na Kalisa Rachid wasohotse avunitse.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, gusa bituma amakipe ajya kuruhuka nta n'imwe irebye mu izamu ry'indi.

Ku munota wa 58, Kwizera Olivier yahawe ikarita itukura itavuzweho rumwe kuko bamwe bavuga ko itari ikwiye, bituma Kwizera asohoka mu kibuga asimburwa na Kimenyi Yves ariko bituma na Byiringiro Lague asohoka kuko umubare w'abo gusimbura wari warangiye.

Iri kosa ryanavuyemo igitego cyanabonetse muri uyu mukino kigatuma Amavubi asezererwa, ryatumye Abanyarwanda bagaragaza ko uriya musifuzi ari we watsindishije ikipe y'u Rwanda.

Bamwe mu bagaragaje ibitekerezo byabo, bavuga ko iriya karita yahawe Kwizera itari ikwiye kuko uwo bivugwa ko yakoreye ikosa atigeze anamukozaho umubiri we.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Uburiye-umubyizi-mu-kwe-Amavubi-yasezerewe-muri-CHAN-ku-misifurire-itavuzweho-rumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)