Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda rya 2016 (Miss Rwanda 2016) yatanze ubutumwa mu gihe yizihiza isabukuru y'imyaka 5 ishize yegukanye iri kamba.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Miss Mutesi, yagize ati: 'Uyu munsi mu mateka, ku wa 27 Gashyantare 2016, umutima wanjye wakubitaga nk'inkuba ubwo numvaga ko ngiye kugaragaza intego zanjye ku rukiniro (stage), numvaga amajwi atuje ambwira ko ngiye gukomeza urugendo rwanjye, amavi yanjye yacitse intege ndetse no mu nda handya.'
Yakomeje avuga icyo gihe yikuyemo ibyo bitekerezo byose akumva ko byose bishoboka ndetse avuga ko kuba Nyampinga w'u Rwanda byamuhaye amahirwe akomeye yatumye akorera neza Igihugu.
Ubutumwa yatanze kuri uyu munsi bugira buti: 'Ubutumwa naha buri wese kuri uyu munsi ni uko nta kintu na kimwe umuntu ageraho atavunitse, haguruka ukore ibyo wiyumvamo, ushakishe ikintu ukunda kandi imbaraga zawe zose uzerekeze kuri icyo kintu; wizere kandi uzakigeraho haba mu gihe gito cyangwa kirekire.'
Jolly Mutesi wambitswe ikamaba rya Miss Rwanda 2016, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya 'Miss Rwanda 2021'. Ni we washinze urubuga rw'ibiganiro 'Inter-Generation Dialogue' ruhuza abakuru n'abakiri bato. Ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World ndetse yatowe nk'umugore w'icyamamare wa 2019 muri 'Made in Rwanda Awards.'
Today in history, 27th of Feb 2016,My heart was thunderous that I barely understood my purpose on stage, the little voices in my mind told me I was about to trip over the stage, my knees actually felt weak and my stomach was Channing.But amidst perplexity I convinced my mind to pic.twitter.com/6ksBNhK1cI
â" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) February 27, 2021