Urwibutso rwa Jenoside rwa Byimana rwubatswe mu 1999, ariko ntabwo rwubatswe neza ku buryo iyo imvura iguye, amazi aratemba akanjiramo ndetse n'ibikuta byari birwubatse byatangiye gusenyuka.
Umwaka ushize, Imibiri y'abazize Jenoside yavanywe mu rwibutso ijyanwa mu cyumba cy'Umurenge wa Byimana kugira ngo urwibutso rusanwe, izagarurwemo nyuma y'uko rusanwe cyangwa rwubatswe bundi bushya.
Hari inama zitandukanye (IGIHE ifite kopi y'imyunzuro y'izo nama) zagiye zihuza inzego zirimo Komite Nyobozi y'Akarere n'Imiryango ihagarariye abashyinguye muri urwo rwibutso, ndetse n'izindi nzego nka IBUKA na CNLG, hakaganirwa kuri icyo kibazo ariko ntikibonerwe umuti.
Muri Gashyantare 2020, Komite Nyobozi yafashe icyemezo cyo kuvana Imibiri mu Rwibutso rwa Byimana ikajyanwa muri Ruhango. Iki cyemezo cyamenyeshejwe abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Byimana.
Ku rundi ruhande ariko, ibyari bigiye gukorwa n'ubuyobozi binyuranyije n'Itegeko rivuga ko kugira ngo habeho igikorwa cyo kwimura imibiri, hagomba kubaho ubwumvikane hagati y'ubuyobozi n'abahagarariye imiryango ishyinguwe mu rwibutso rwa mbere.
Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi rivuga ko urwibutso rwimurwamo imibiri igihe inzibutso zegeranye kandi zihuje amateka, icyo gihe rumwe rwimurirwa mu rundi nk'igihe zose ziri mu murenge umwe.
Ikindi ni uko kugira ngo imibiri yimurwe biba ari igihe ari ahantu hashyinguye imibiri itagera ku 1 000, icyo gihe iba ari imva ntabwo aba ari urwibutso. Urwibutso rwa Byimana rwo ruruhukiyemo abantu 2 006.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye IGIHE ko iyi mibiri yari iruhukiye mu rwibutso rwa Byimana imaze umwaka urenga ivanywemo, igashyirwa ku Murenge hategerejwe ko urwibutso rusanwa cyangwa rukubakwa mbere yo kongera gushyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati 'Mu by'ukuri icyo abantu bakwiye kumva, imibiri imaze umwaka yarakuwemo ishyirwa ku biro by'umurenge. Yakabaye yarakuwemo harafashwe umwanzuro, cyangwa igakurwamo abantu biteguye igahita ishyingurwa. Ntabwo bikwiye ko abantu babika imibiri imyaka igashira.'
Yakomeje agira ati 'Ibi binahumuriza n'umuntu ufite abantu be bari aho ku murenge, yanahatambuka akabona imibiri irahari ariko hari n'ibikorwa byo kubaka ku buryo yagira icyizere cy'uko izashyingurwa mu cyubahiro. Ubuyobozi bw'akarere bwatangiye bufite ubushake ariko nyuma buza kugenda biguru ntege mu bibazo bidasobanutse.'
Muri Nyakanga 2020, Ibuka yajyanye umwubatsi wayo ahura n'uw'akarere kugira ngo barebere hamwe uko babona inyigo y'uko rwasanwa cyangwa hakubakwa urushya.
Iyi nyigo yagaragaje ko aho hantu atari mu gishanga, ikavuga ko urwibutso rugomba gusanwa, bakongera kubaka imva nshya, igatwikirwa, urukuta rw'amazina rugashyirwaho kandi ahari umusaraba ukavaho hakajyaho urumuri rw'icyizere.
Ubuyobozi burashinjwa kwigiza nkana
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Byimana ndetse akaba anafite abe bashyinguye muri uru rwibutso, Ngabo Brave Olivier, yabwiye IGIHE ko bagerageje kubwira Akarere ko niba kadafite amafaranga, bo bayakusanya ariko icyo kibazo kigakemurwa.
Ati 'Akarere kaduteze umutego w'uko Minecofin nta mafaranga yabaha yo kubaka izindi nzibutso ngo kuko bafite izindi nyinshi kandi hari n'urw'Umurenge wa Ruhango rutuzuye. Abacitse ku icumu bifuza ko akarere gashyiramo imbaraga kandi kakabashyigikira, bakubaka urwibutso.'
Abarokotse Jenoside kandi bavuga ko bafite impungenge z'uko uru rwibutso ruramutse rwimuwe, byaba ari ukwica amategeko kuko yemera ko urwibutso ruhaguma kuko aho rwubatse hafite amateka yihariye, cyane ko ari ho Perezida Mbonyumutwa Dominique yakubitiwe urushyi kandi mu gihe cya Jenoside, interahamwe zikaba zaragenderaga kuri icyo kintu.
Aka gace kandi karimo ikindi gice kiswe 'mu imanyuriro' kubera ko hiciwe Abatutsi benshi.
Ngabo yunzemo ati 'Ugasanga nihabaho kuvana urwibutso aha, ni ugusibanganya amateka. Twakomeje gusaba ngo badusakarire urwibutso kugeza igihe mu mva hagiriyemo amazi. Igitangaje ni uko twe nk'abacitse ku icumu, tubona ko bashaka ko urwibutso ruvanwaho abantu bacu bakabajyana mu Ruhango.'
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko ibintu byose byagiye bikorwa kuri uru rwibutso byaganiriweho ndetse hakaba hateganyijwe inama izafatirwamo umwanzuro wa nyuma.
Yagize ati 'Ikiriho gikomeye ni uko turacyaganira n'abarokotse Jenoside bo mu Byimana, ibyakozwe byose twari twabyumvikanyeho, ikijyanye n'ikizakurikiraho tuzacyumvikanaho. Ukuri ni uko tukibiganiraho byombi".
Yakomeje agira ati 'Byaba ari ibyakozwe mbere twabiganiriyeho n'ikizakurikiraho twashyizeho komisiyo ihuriweho, ndetse ni yo izatubwira ibyagezweho muri iyo nama ari nayo tuzaganiriramo ku gikurikiraho. Icyemezo kizafatwa kizamenyekana uwo munsi turi kumwe na bo.'
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango kandi butangaza ko inama yo kwemeza ibyavuye mu kazi ka Komisiyo yari iteganyijwe ku wa 9 Mutarama 2021, gusa ngo ntiyabashije kuba kubera icyorezo cya COVID-19. Ibi ngo byamenyeshejwe abarokotse Jenoside ndetse byumvikanwaho.