Mutijima avuga ko yize ibintu byinshi cyane bijyanjye n'umuco w'u Rwanda. Afasha abana benshi gukunda no kumenya imbyino gakondo Nyarwanda. Ndetse ko yafashije abantu benshi cyane cyane abumvaga ko imbyino gakondo ari iby'abaturage bo mu byaro, babasha gusobanukirwa no guhindura imyumvire.
Uyu mubyinnyi yavuze ko yakuyemo inyungu zigaragara kandi z'amafaranga kuko yatangiye kwigurira imyambaro n'ibindi umwana yifuza kuva yiga mu mwaka wa Gatanu mu mashuli abanza ubwo yatangiraga kuba umutoza.
Avuga ko yabonyemo akazi gahemba neza ubwo yarangizaga Kaminuza ahita abona akazi mu kigo cy'ingoro z'Igihugu z'amateka y'u Rwanda.
Kubyina byamuhuje na Icakanzu Francoise Contente baherutse kurushinga:
Mutijima avuga ko kubyina yamenyaniyemo n'uwaje guhinduka umugore we ubu, Icakanzu Francoise Contente. Ati 'Namenye ko havamo abageni beza buzuye umuco.'
Yavuze ko yaboneyemo amahirwe yo gutembera mu bihugu bitandukanye Congo, Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, France, Belgique n'ahandi henshi.
Kandi ko yafashije abantu benshi guhindura imibereho yabo ndetse n'imyumvire. Afasha abana benshi bataribafite ubushobozi bwo kwishyura amashuli yisumbuye kubona amahirwe yo kwiga batishyura.
Mutijima kandi avuga ko yaremye kandi ababyinnyi benshi baje kuvamo abatoza mu bigo by'amashuri.
Yavuze abato bakwiye gukura batozwa umuco w'ubutore. We avuga ko ababyeyi ndetse n'abandi bafite uburezi bw'abana mu nshingano zabo barushaho gukunda uburere bushingiye ku muco no kubutoza abana babo.
Guha amahirwe ndetse n'ubushobozi buhagije bamwe mu basanzwe babikora (ibigo n'Amatorero y'imbyino gakondo nyarwanda).
Guha umwanya uhagije umuco nyarwanda kuri Radio, ibitangazamakuru byandika ndetse na Televiziyo byose biri mugihugu.
Ati 'Ibi bigakorwa atari ku gahato ahubwo ari ugukunda ibyacu no kubiteza imbere. Mbese nkuko 'Made in Rwanda' yashyizwemo imbaraga n'amafaranga ahubwo 'Feel Rwandan' nayo igashyirwamo ubushobozi n'amafaranga bihagije.'
Yavuze ko aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agerageza gutoza imbyino gakondo nubwo bigoye kubera ko hadatuwe n'Abanyarwanda benshi.
Mutijima yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC muri Zone ya Mwenga. Ni umwana wa karindwi mu bana icyenda; abakobwa batatu n'abahungu batandatu.
Yize amashuri abanza mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba ahitwa ku Kiliziya. Icyo gihe yari umukinnyi w'umupira w'amagukuru ukomeye cyane.
Amashuri yisumbuye umwaka wa mbere n'uwa kabiri yize muri Petit Seminaire Ntoya yo Nyundo. Ahaho yakinaga umupira w'amaguru na Basketball.
Umwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye yize muri Essa Gisenyi aho yakinaga Basketball na Handball 'cyane'. Yakinaga urwenya, ikinamico, abyina imbyino gakondo, imbyino zo muri Congo n'izigezweho akaba n'Umusukuti.
Mutijima yasoje amashuri yisumbuye mu Ishami ry'Ubumenyamuntu [Bio-Chimie] muri Ecole des Sciences Byimana. Muri Kaminuza yize ibijyanye n'Ubukungu Mpuzamahanga [International Economy] muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare.
Icyo gihe yiga muri Kaminuza yakinaga umukino wa Handball aza kubivamo ajya mu mbyino gakondo kugeza asoje amasomo ye muri Kaminuza.
Urugendo rwe rwo kubyina!
Uyu mugabo yatangiye kubyina yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza. Icyo gihe yabarizwaga mu itorero 'Amasata' atoza abana kubyina abyina no mu Itorero Amasata (Gisenyi), Abasangiragendo (Gisenyi), Indangamuco, Inyamibwa ndetse n'Urukerereza.
Nyuma yo kubyina muri aya matorero, Mutijima yatoje itorero Iriba (Ryo mu Mujyi wa Goma), Amasata (Gisenyi), Berreccah (New Life kigali, yaritoje igihe kinini), Mbombo University (Nyagatare, ibyumweru 2), Abusakivi (Kigali, ibyumweru bine) na Gitwe University (Gitwe, amezi abiri).
Yatoje amatorero y'amashuri yisumbuye atibuka neza umubare. Yatoje Groupe officiel Indatwa n'Inkesha (Huye), St. Kizito (Save), Indangaburezi (Ruhango), Baptiste (Huye), Cefotek (Huye), Ste Marie (Karongi) n'ahandi henshi yagiye afashe.
Inyamibwa za AERG (Huye, igihe kinini), Itorer Imanzi (Igihe kinini, Huye), Itorero Urugangazi (Musee National du Rwanda-Huye; igihe kinini-Yakoraga nk'umukozi wa Leta), Itorero Indangamirwa (Igihe gito). Yatoje abana benshi ku buryo amatorero menshi 'usangamo abana natoje'.
Yafashije kandi abana babaga mu kigo cyareraga abana b'imfubyi 'Mere du Verbe' I kicukiro kwiga imbyino gakondo nyarwanda, igihe kinini.
Kubyina no gutoza byagiye bimuhesha kwitabira amarushanwa y'imbyino gakondo. Yitabiriye amarushanwa y'imbyino gakondo mu mashuri yisumbuye Groupe officiel Indatwa n'Inkesha & Indangaburezi.
Mu rwego rw'igihugu, we n'Itorero Imanzi bataramye mu Isabukuru y'imyaka 25 ya FPR-Inkotanyi, ni nyuma yo guserukira Intara y'Amajyepfo ari aba mbere. Hamwe n'itorero Indangamuco batwaye igikombe mu marushanwa y'imbyino gakondo muri za Kaminuza.
Mutijima mu 2010 yaserukiye u Rwanda mu Bufaransa mu mukino 'Ngwino ubeho' [La Pluie et les Larmes]. Uyu mukino wigishaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yaserukanye kandi n'Itorero Indangamuco rya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda muri Uganda mu iserukiramuco. Yaserukanye n'itorero 'Inyamibwa' za AERG inshuro nyinshi muri Kenya bitabira iserukiramuco 'Kwetu Fest muri Kenyatta University'.
Mutijima kandi yaserukanye n'itorero 'Urugangazi' mu gitaramo gihuza Abanyarwanda n'abagande kikabera i Kampala muri Uganda cyitwa 'Rwanda-Uganda Night'; abahanzi bari batumiwe ni 'Urugangazi', 'Radio&Weasle' n'abandi.
Mutijima uzwi nka 'Mangouste' yasabye ko abato batangira gutozwa uburere bushingiye ku muco
Mutijima yavuze ko yatoje amatorero uruhumbirajana, yunguka inshuti kandi akuramo ibifatika
Mutijima yavuze ko aho abarizwa muri Amerika agerageza gutoza kubyina abantu batandukanye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUTIJIMA N'UMUKUNZI WE ICAKANZU