Ubwiyongere bw'abatekesha gaz buratanga icyizere ku igabanuka ry'ikoreshwa ry'inkwi n'amakara- REG - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugira ngo igere ku ntego yihaye yo kugabanya ikoreshwa ry'ingufu zituruka ku bimera kugeza kuri 42% mu mwaka wa 2024, Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yafashe ingamba zo gukangurira ingo n'ibigo binini bisanzwe bikoresha amakara n'inkwi kwitabira gukoresha gaz ndetse inashishikariza abikorera gushora imari mu bucuruzi bwa gaz.

Umukozi muri REG ushinzwe Ubukangurambaga ku ikoreshwa rya Gaz, Karera Issa, avuga ko ikoreshwa rya gaz mu ngo ritanga icyizere.

Yagize ati 'Iyo urebye ingano ya gaz itumizwa hanze y'igihugu ndetse n'ingano ya gaz icuruzwa ugereranyije no mu myaka yo hambere za 2012, usanga yariyongereye cyane, ariko haracyari urugendo kugira ngo tugere ku rugero rukenewe.'

Avuga ko iyo urebye mu bigo binini nk'amashuri, inganda z'icyayi n'ibindi, usanga ubwitabire mu gukoresha gaz bukiri hasi kandi ari nabyo bikoresha inkwi n'amakara byinshi, bityo amashyamba ubusanzwe adufatiye runini akangirika.

Ati 'Turashishikariza cyane ibigo by'amashuri n'ibindi bigo bikenera ibicanwa, kwitabira gukoresha gaz uretse kuba inahendutse ugereranyije n'igiciro cy'amakara n'inkwi. Gaz ifite izindi nyungu nyinshi harimo, kwihutisha guteka, bigafasha uyikoresha gukoresha neza igihe, hari kandi isuku y'aho utekera, bikarinda indwara zinyuranye harimo n'iz'ubuhumekero.'

Karera avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kwigondera ikiguzi cya gaz, ubukangurambaga mu bashoramari bwakozwe, abayitumiza hanze bariyongera bagera kuri 11 bavuye kuri 6 mu mwaka 2012 n'umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wakuweho kuri gaz n'íbikoresho bijyana nayo.

Yagize ati 'Iyo ukoze imibare neza, gukoresha gaz bihendutse kurusha gukoresha amakara. Urugero ubushakashatsi bugaragaza ko icupa rya gaz y'ibilo 12 rikoreshwa aho imifuka ibiri y'amakara yagakoze. Mu buryo bw'amafaranga gaz y'ibilo 12 igura 12,000 Frw, igihe imifuka ibiri y'amakara muri rusange ihagaze ibihumbi 17 Frw).'

Umubare w'abacuruza gaz imbere mu gihugu na wo wariyongereye kuko mu mijyi n'udusantere hirya no hino bakoreramo, ikiguzi cy'ubwikorezi buyigeza mu ngo cyaragabanutse.

Leta y'u Rwanda irimo gutegura umushinga urimo gahunda ya Nkunganire uzaba ugamije gufasha umuturage kwigondera igiciro cya gaz n'ibikoresho bijyana nayo. Ni umushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi ibinyujije muri Banki y'Iterambere y'u Rwanda (BRD), ndetse ibikorwa byawo bizatangira muri uyu mwaka.

Karera avuga ko hakwiye no gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga ku ikoreshwa rya gaz no kwirinda kuko ikoreshejwe nabi iteza impanuka.

Yagize ati 'Dusaba abacuruzi ba gaz kwita cyane ku bubiko bw'ibikoresho bijyana na yo cyane cyane amacupa (cylinders) kuko agomba kuba yujuje ubuziranenge. Iyo yabitswe nabi ashobora kuba intandaro y'impanuka tujya twumva zituruka ku iturika rya gaz.''

Ati 'Bagomba kwita ku buryo amacupa ya gaz atwarwa haba kuri igare, kuri moto cyangwa no mu modoka. Ntabwo ari byiza gutwara icupa ritambitse cyangwa kuricunda kuko nabyo byongera ibyago byo gusohoka kwa gaz igihe iryo cupa ryaba rifite ikibazo ku mutwe.'

Leta y'u Rwanda iri gutekereza uburyo ku bufatanye n'abikorera, abantu bashobora kwishyira hamwe mu mudugudu maze bagashyirirwaho ikigega cya gaz n'amatiyo agera mu ngo agifatiyeho, umuntu akishyura ibyo yakoresheje nk'uko amazi yo mu ngo yishyurwa.

Umubare w'abakoresha gaz mu guteka ugenda wiyongera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiyongere-bw-abatekesha-gaz-buratanga-icyizere-ku-igabanuka-ry-ikoreshwa-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)