Ni igitaramo cyateguwe na Ambasade y' u Rwanda mu Budage cyahuje abanyarwanda batuye mu bihugu nk' Ubudage (Germany), Poland, Czech, Ukraine,Romania, Slovakia, ndetse na Hungary .
Iki gitaramo  cyo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2021, cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi barimo: Hon. Eduard Bamporiki, Hon. Tito Rutaremara, madam. Ingabire Marie Immaculee, umuhanzikazi Clarisse Karasira ndetse n'abandi batandukanye.
Â
Hon. Bamporiki Eduard mu gitaramo cyo kwizihiza intwari z' u Rwanda cyahuje abo mu mahanga ku ikoranabuhanga. (ifoto, twitter).
Â
Iki gitaramo cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry'isakazamajwi n'amashusho (video conference). Igitaramo cyaranzwe n'ibibazo bitandukanye byagarutse ku mateka y'ubutwari ndetse n'amakosa urubyiruko rukwiye kwirinda muri iki gihe. Bimwe mu bibazo byabajijwe n'abayobozi barimo, Hon. Eduard Bamporiki na Hon. Tito Rutaremara, ababisubije neza bagenewe ibihembo birimo no gutemberezwa muri Pariki y'Akagera.
Hon. Tito Rutaremara mu gitaramo cyo kwizihiza intwari z'u Rwanda ku batuye ibihugu by'amahanga. (ifoto, twitter)
Â
Madam Ingabire Marie Immaculee uhagarariye umuryango nyarwanda ushinzwe kurwanya akarengane (Transparence International Rwanda), yakomoje kuri bwana Rusesabagina Paul ukurikiranywe n'inzego z'ubutabera ku byaha aregwamo n'iterabwoba. Ku kibazo cyo kwihakana ubunyarwanda yari abajijwe n'umunyarwandakazi witwa Clinton, Ati 'hari ubwenegihugu bw'intizo n'ubwenegihugu kavukire.' Yavuze ko Kwihakana ubunyarwanda biteye isoni kuko bivuze kwihakana ababyeyi, abavandimwe ndetse nabo mwareranywe.
Madam. Ingabire Marie Immaculee, mu gitaramo cyo kwizihiza intwari z'u Rwanda ku batuye ibihugu by'amahanga. (ifoto, twitter)
Â
Nubwo iki Igitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, cyaranzwe n'agasusuruko k'abahahanzi nyarwanda barimo Sentore Jules, ndetse na Karasira Clarisse. Bataramiye abari mu gitaramo aho babaririmbiye indirimbo zabo ndetse n'izindi zitandukanye.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu gitaramo cyo kwizihiza intwari z' u Rwanda cyahuje abo mu mahanga ku ikoranabuhanga. (ifoto, twitter).
Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.