Uko yafungiwe mu Buhinde azira ubutumwa bwiza. Ubuhamya bwa Pasiteri Desire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Nubwo bambwira ko ndibugende byibuze nkabwiriza umuhinde umwe bagahita banyica nabikora!. Icyo nasobanukiwe ni uko amaraso y'umumisiyoneri ari ifumbire y'ubutumwa bwiza", ni amagambo ya pasiteri Desire agaruka muri ubu buhamya. Avuga ko kujyana ubutumwa bwiza ku isi hose aribyo bikwiriye kuko biteguriza Yesu kugaruka.

Ubushakashatsi bwakozwe n'itsinda ry'abamisiyoneri, bugaragaza ko isi ituwe n'amoko ibihumbi 16000 hafi 17000. Abamaze kumva izina rya Yesu( Si bose bakijijwe) byibuze rimwe mu matwi yabo, ni ibihumbi 9100. Turacyafite ibihumbi 6900 batarumva Yesu byibuze rimwe mu matwi yabo, ntibazi ko Yesu yigeze aza mu isi.

Ubuhinde ni igihugu gifite abaturage baruta abanyafurika bose, ari igihugu kimwe. Gifite amoko menshi atarumva ubutumwa bwiza, muri afurika haracyari amoko igihumbi na magana atandatu, atarumva ubutumwa bwiza.

Ibi nibyo byatumye pasiteri yiyegurira umurimo w'ubumisiyoneri, kandi ngo ni ibintu yiteguye no kuba yamenera amaraso. Mu buhamya bwe ukwiye kugira icyo wakuramo naho wowe utajya mu buhinde n'ahandi, ugahera mu baturanyi n'abo mu rugo rwawe byibuze ukagira umuntu umwe uzana kuri Yesu. Akabazo gato, Ese mu gihe umaze ukijijwe umaze guhindura bangahe kuba aba Yesu?, wowe se utarakizwa utekereza iki?. Pasiteri Desire yatangiye agira ati:

'Mubyukuri nabwirije mu buhinde imyaka myinshi, nagiyeyo nk'inshuro 5 ariko najyagayo nziko bitemewe. Muri constitution(Itegrkonshinga) yabo kirazira ko umuntu abwirizayo ubutumwa bwiza!. Murabizi ko Toma intumwa ya Yesu ari ho yapfiriye, kugira ngo wumve ukuntu bikomeye iwabo 'Hinduism' igizwe n'ibice 3: Ni umuco(Culture), Religion, ni ishyaka rya politike. Ni ukuvuga ngo iyo ucitse kimwe ikindi kiragufata, ku isi nicyo gihugu cya mbere mu bitoteza abantu.

Njyewe rero najyaga yo nziko bitemewe, nari nziko umunsi bazamfata bizahuriramo. Icyo itegeko rivuga nari nkizi, constitution yabo uko ivuga nari mbizi, nabikoraga nziko bitemewe. Ariko icyo nasobanukiwe ni uko amaraso y'umumisiyoneri ari ifumbire y'ubutumwa bwiza. Kugira ngo dukire hari abandi bantu bemeye kumena amaraso. Njewe rero maze imyaka 25 ndi umumisiyoneri ngenda mu bihugu 17 bitandukanye ntwaye ubutumwa bwiza.

Ikiguzi cyabyo ndakizi, ndabizi ko hari igihe bishobora guhuriramo singaruke!, ariko dukwiye gutanga ubugingo bwacu kubwa benedata. Rero icyo gihe baramfashe, ndashimira Leta y'Urwanda yakoze ibishoboka byose bangarura mu muryango. Ubundi itegeko rivuga urupfu ariko kubw'amahirwe Leta yabimenye hakiri kare, bavugana na Leta y'ubuhinde barangarura'.

Pasiteri iyo avuye mu rugo ajyanye ubutumwa bwiza mu bihugu nk'ibyo bitoteza, asiga asezeye umuryango ko ashobora no kutagaruka!

Akomeza agira ati' Mu bintu nshimira madamu ni kimwe, nari narasabye umugore wakumva umuhamagaro wanjye. Mfite umuhamagaro ugoye [Sinavuga ngo mubi kuko uzana abantu kuri Yesu], ariko ni umuhamagaro ugoye. Ugenda uzi ko utaribugaruke yane ko tuzi ko hari ibihugu by'abayisilamu n'ibindi bihugu bagufashe ujyanye ubutumwa bwiza, bihita birangira. Rero madamu mubyo twabanje kwemeranya mbere y'uko tubana, ni ukwakira ko ndi umumisiyoneri.

Ndamubwira ' Dushobora kubana igihe gito cyangwa kinini, bizaterwa n'igihe Imana impaye. Niba wemera ko tubana ukwiye kwemera n'umuhamagaro wanjye'. Rero icyo gihe mfatwa mu Buhinde yari yarabirose mbere ko ' Nagiye sinagaruka'nanjye ndabimenye. Ariko numvaga igiterane kinini cyari cyateguwe mu bahinde bakabya idini, nari nziko nshobora kugenda singaruke. Hanyuma tujya ku kibuga turasezerana mubwira ko nintagaruka azarera abana, ningaruka bizaba ari umugisha kandi koko ngiye baramfata.

…Icyo gihe madamu uko yari ameze mu maso, birababaje ariko yarabyakiriye, twariyakiriye nyine turahoberana turarira turatandukana. Hanyuma aza kumenya amakuru yuko nafashwe, barimo kumusaba nimero za pasiporo kugira ngo bumvikane n'Ubuhinde nibwo yamenye ko nafashwe'. 'Nafunzwe nzira ubutumwabwiza, kandi n'urupfu narusuhuje inshuro nyinshi rurandeka'.

Ese abana bo baba bazi ko papa wababo ashobora kutazagaruka?

Desire ati' Abana bo barakuze, tujya twicara tukabiganira barabizi ko papa wabo ari umumisiyoneri. Niyo mbasuye ku ishuri barambwira ngo ' Nta rugendo ruri hafi…, ntaho wenda kujya noneho?'. Barabizi ko mpora ngenda kandi nkagenda mu buryo bushobora kugira ingaruka[ Umuntu ashobora guhura n'impanuka y'akazi]. Nyine ntibapfa kubyumva, ariko byibuze babifiteho amakuru.

Kujya kubwiriza mu bihugu bitoteza nk'ubuhinde, nta Bibiliya ugomba gutwara, ukoresha ibiri mu mutwe wawe. Dore rero icyafatishije pasiteri, ikosa rimwe yakoze!

Pasiteri Habyarimana akomeza ibisonura muri aya magambo' Mubyukuri maze kumenyera kugenda ntatwaye Bibiliya, ibyanditswe nkoresha ibyo mfite muri njye. Gutwara Bibiliya y'impapuro ntabwo naba nkibikora, yewe na viza akenshi nagenderagaho yabaga ari iya tourisime (Ubukerarugendo), ntabwo nagendaga nk'umuntu ugiye mu ivugabutumwa. Iyo viza ntan'uwayiguha, nta n'ubwo ibaho mu mavisa batanga.

Njyewe rero nta Bibiliya nari natwaye ahubwo baranyiketse, barebye amaviza nari nagiye yo mu kwa 12, nsubira yo mu kwa 2. Barambwira ngo 'Ko ufite amaviza menshi y'ubuhinde, uza hano kumara iki?', ndababwira ngo ' Nza gusura igihugu cyanyu ni kiza!', bati' Oya, ntabwo waba waraje mu kwa 12 ngo wongere ugaruke mukwa 2, hari indi mpamvu tugomba kumenya.

Bantwara mu biro by'ubutasi barambaza mbabwira nyine ko impamvu ari iyo, nari nakoze ikosa ntwara computer mbere ntarajyaga nyitwara. Hanyuma basaka akantu ku kantu, baza kugwa kuka envitation k'igiterane barambwira bati ' Uza hano uje kuroga urubyiruko rw'ubuhinde, ni cyo kiba kikuzanye?'.

Bari bamfashe byarangiye igikurikira kwari ukujya muri gereza, nari nziko birangiye igikurikiraho nari nkizi. Nari niteguye cyane ko na madamu twari twasezeranye nari mbizi ko urupfu rurimo.

Izi mbaraga zituma Desire yumva yanakwicwa kubw'ubutimwa bwiza azivoma he?

Yabisobanuye agira ati' Njyewe nakijijwe mfite imyaka 10 hanyuma ku myaka 13 bantangaho 1/10, mpita nimuka iwacu njya kubana n'abamisiyoneri. Twatangiye kubwiriza dushinga amatorero munsi y'igiti, twabona abakristo nka 30 tukimuka tukajya mu kandi karere tukajya gushinga irindi torero. Nzi kuzana umuntu kuri Yesu icyo bivuze, kandi nzi ikiguzi bisaba kugira ngo undi muntu aze kuri Yesu.

Kuva icyo gihe rero nabimazemo imyaka itari mike, byageze mu 1994 naratangiye kuba umumisiyoneri ku giti cyanjye noneho. Imana intuma ahantu hadashoboka hari urupfu, ariko nkavuga nti' Kukiguzi cyose bizansaba ngomba kubikora'. Rero mbikora nk'umuhamagaro, mbikora kuko nzi inyungu zibirimo, nzi agaciro k'umutima umwe uje kuri Kristo Yesu. Inyungu mvuga aha irimo, ni uko muntu umwe uhindukiriye Imana ashobora guhindura akarere kose.

Inyungu irimo ni uko iyo umuntu ahindutse ateguriza Yesu kugaruka. Ubutumwa njyewe mbwiriza ntabwo ari ubw'idini, mbwiriza nteguriza Yesu kugaruka. Hanyuma kandi nziko ndi mu gihe cyanyuma ngomba gukora ibishoboka byose nkihutisha kugaruka kwa Kristo kuko ni cyo kimenyetso, nitubwiriza ubutumwa bwiza Yesu azagaruka. Kandi ikindi ni uko iyo abantu bakijijwe, ibyaha biragabanuka muri sosiyete.

Ni gute pasiteri Desire yavuye aho yari afungiye mu buhinde?

Pasiteri akomeza abisobanura ati' Mbere yuko Police intwara nashoboye gutira telephone, menyesha ambasade y'urwanda mu buhinde ko bantwaye. Ambasade niyo yakoze ibishoboka byose kugira ngo ngaruke, igihe rero bari bamaze kwemezanya na leta y'urwanda ko bagomba kungarura, baduhaye indege baduha na police iduherekeza. Indege itugeza Quatar tugaruka mu Rwanda.'

Ese pasiteri desire azongera kujya kubwiriza mu Buhinde?

Ati' Kuri njye, ntabwo mbizi neza icyo banditse muri immigration yabo, nzi abavugabutumwa nka Benny hinn n'abandi byagendekeye gutyo. Kirazira! Byibuze mbere y'imyaka 10 kirazira ko binjirayo. Nanjye bashobora kuba baranshyizeho case imeze gutyo, ntabwo biba byemewe ko winjirayo. Rero njyewe icyo mpamya kugeza ubu, bampaye viza nasubirayo!, Nubwo bambwira ko ndibugende byibuze nkabwiriza umuhinde umwe bagahita banyica nabikora!.

Ese mu nshuro 5 pasiteri Desire ajyana ubutumwa bwiza mu buhinde byatanze musaruro ki?

Pasiteri yabisobanuye muri aya magambo ati' Mubyukuri abahinde bakijijwe kandi benshi barahari, ariko ntabwo bibabuza kubatoteza. Bwa mbere njyayo natumiwe na Diyasipora y'abanyeshuri b'aBanyarwanda n'aBarundi bigayo( Abanyeshuri bakomoka mu karere k'ibiyaga bigari), nibo bampuje n'abahinde bakijijwe hanyuma turakundana kuko narebaga gutotezwa barimo, niyemeza kuzasubirayo kubabwiriza.

Nagiye nsubirayo muri ubwo buryo. Mu banyafurika bariyo cyangwa abahinde, abakrito barahari gusa condition babamo, nta mikino bafite nk'iyi yacu!. Ni ugukizwa uzi icyo ukoze: Ushobora kubirenganira, kubitoterezwa, uba uzi ikizakurikiraho.

Twebwe hano rero ntituzi icyo dushaka, umuntu arakizwa akaba umuyoboke w'idini cyangwa itorero mubyukuri atazi ngo ngiye gukora iki. Ariko nk'umuntu ukirijwe Somaliya n'ibindi bihugu bitoteza abakristo, aba azi agaciro k'icyo akoze.

Kurikira hano ubuhamya bw'ukuntu Pasiteri Habyarimana Desire yarokokeye urupfu mu Buhinde azize ubutumwa bwiza, uramenya kandi n'izindi mpuguro zitari zimwe zikenewe muri iki gihe twitegura kugaruka kwa Yesu. Ibi yabitambukije ikcyarimwe ku itsinda ry' ama Youtube channels( Tv): Agakiza Tv, Snai Tv, Nkunda Gosple Tv, na Ibyishimo live.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uko-yafungiwe-mu-Buhinde-azira-ubutumwa-bwiza-Ubuhamya-bwa-Pasiteri-Desire.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)