Ibinyamakuru byatangaje ko iyi kanzu ya Tatiana ariyo ndende kurusha izindi zose zabayeho ndetse yavuze ko ibyo yifuje yabigezeho.
Nubwo uyu mugore afite inkomoko mu Bugereki,aba muri US ndetse ngo ikintu cyari kimuhangayikishije kwari ukugera kuri alitari agasezerana n'umugabo we Zuki.
Uyu mugore yagize ati 'Ndishimye cyane.Ntabwo nari nzi neza uko nzagera ku kiliziya.
Sandra wakoze ikanzu,yambwiye ko azashaka uko bizagenda.Nibazaga niba azakodesha indege.
Sandra yahise agenda akodesha igikamyo kirekire cyane cyo gutwara uyu mugeni kikamugeza ku kiliziya.
Kubera ubudodo bwari bukoze iyi kanzu,Tatiana yavuze ko iyi kanzu yari iremereye cyane ariko ngo yanatwara n'iremereye gutyo inshuro miliyoni kubera urukundo akunda Zuki.
Umugabo wa Tatiana akimara kubona iyi kanzu yagize ati "Maze guhindukira nkabona umugore wanjye muri iyo kanzu,yari mwiza cyane.Yari ameze nka malayika."