Ubwo iyi myaka 28 yo gutegereza yari irangiye,uyu mugore yabyaye abana b'impanga 2,ariko mu kubakurikiza yabyaye abandi 6 icyarimwe kuwa 09 Gashyantare uyu mwaka.
Ikinyamakuru Afrikmag dukesha iyi nkuru cyavuze ko uyu mugore yabyaye abakobwa 4 n'abahungu 2 biyongera ku mukobwa n'umuhungu yari afite.
Umunyamakuru wo kuri radio Rhythm 94.7fm Yenagoa yo muri ako gace witwa Kos-Ikah Onisoma watangaje iyi nkuru bwa mbere yavuze ko madamu Wilson yabwiye abanyamakuru bo muri Yenagoa,ko ashimira Imana cyane ko yamuhaye impanga bwa mbere hanyuma akanabyara abandi bana 6 icyarimwe nyuma y'imyaka 28 yarabuze urubyaro.
Yabwiye abagore bategereje isezerano ry'Imana ko baguma mu kwizera ndetse ko izasubiza amasezerano yabo nkuko nawe yabimukoreye.
Se w'aba bana witwa M. Levi Wilson nawe yabwiye aba banyamakuru ko nawe ashimira Imana kubera iyi migisha yabahundagajeho anasaba abandi babuze urubyaro gukomeza gutebereza Imana.
Uyu mugabo yasoje avuga ko yiringiye ko Imana itanga abana itabura no kumuha icyabatunga.
Muri 2017 nabwo,Muri Nigeria umugore wari umaze imyaka 17 atabyara nawe Imana yamukoreye ibitangaza abyarira abana 6 rimwe.