Ku wa 12 Gashyantare nibwo ku muhanda uva Karongi werekeza Nyamasheke na Rusizi, mu Murenge wa Gishyita ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru nibwo haguye inkangu ifunga uyu muhanda biturutse ku mvura nyinshi yari yaraye iguye.
Kuva iki gihe imashini zatangiye gutunganya uyu muhanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ukaba aribwo wongeye kuba nyabagendwa.
Abatuye muri aka gace baganiriye na IGIHE bavuze ko ubu imodoka zongeye gutambuka nta kibazo. Umwe muri bo yagize ati 'Imashini zakomeje gukora cyane nyuma tubona itaka rivuyemo ku buryo ubu ari nyabagendwa, amakamyo aratambuka nta Kibazo.'
'Bawutunganyije kandi imodoka ziragenda cyane cyane izitwaye ibicuruzwa kubera gahunda ya Guma mu Karere ariko hakenewe uburyo hakwirindwa ibiza bikunda kuza muri iki gihe.'
Ni kenshi iyo imvura iguye kuri uyu muhanda uri mu misozi ukunze kwibasirwa n'inkangu kandi uhuza uturere tw'intara y'i Burengerazuba ku buryo udufasha mu buhahirane yaba hagati yatwo ndetse na Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo.