Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kagame Charles uba Australia, arashima Imana yamurokoye impanuka aherutse gukora iba yaratwaye ubuzima bwe.
Uyu muhanzi abarizwa mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffs Harbour, ni naho akorera umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kagame Charles umaze igihe kitari gito abarizwa hanze y'u Rwanda, mu minsi ishize humvikanye amakuru y'uko yakoze impanuka ikomeye, abakunzi be bakomeza kwibaza ukuri kwayo n'uko yaba amerewe magingo aya.
Uyu muhanzi yemeje aya makuru aho avuga ko yakoze impanuka y'imodka ariko ubu akaba arimo gukira.
Ati' Impanuka nakoze ni iy'imodoka nkaba naragize ikibazo cy'igufwa ry'akaboko k'iburyo, gusa ku bw'urukundo rw'Imana nkaba ndi amahoro ndetse ndi gukira'
Ku ruhande rw'umuziki we avuga ko ibikorwa byinshi byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirus.
Ati'Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n'ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk'indirimbo y'amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y'uko 'Guma mu rugo' ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuzaga gukora mu gihe cyose icyorezo cyaba kiirangiye'.
Indirimbo ye y'amashusho azaheraho ashyira hanze yitwa 'Amakuru' ikaba iri kuri Album ya mbere ari gukora igizwe n'indirimbo 10, amajwi yayo akaba yarakozwe na Boris.
Yakomeje asaba abakunzi babo kubashyigikira ariko birinda iki cyorezo cyugarije Isi, bafatanya na leta mu kubahiriza ingamba zo kukirinda.
Kagame Charles mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gushyira hanze indirimbo 4, zirimo; 'Ahindura ibihe', 'Tubagarure', 'Ntuzibagirwe' ndetse n'indi yitwa 'Naragukunze'.
Kagame Charles abarizwa muri Moriah Entertainment Group ibarizwamo abandi bahanzi b'amazina akomeye mu muziki wa Gospel barimo; Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo, Kanuma Damascene , Fortran Bigirimana n'abandi.
Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuhanzi-kagame-charles-yahishuye-uko-imana-yamurokoye-urupfu