Uyu muhanzi wari umaze iminsi atagaragara akora indirimbo avuga ko umugore we yamubabaje cyane nka kimwe mu bintu byatumye aba aretse guhanga nyuma yo gutandukana n'uyu mugore mu gihe cy'imyaka itatu ishize batabana nk'uko yabitangarije Isimbi TV dukesha iyi nkuru.
Uyu muhanzi yavuze ko umudamu we yamucaga inyuma akaryamana n'umuyobozi mukuru w'ADEPR mu Rwanda nubwo yirinze kumuvuga izina.
Yagize ati: 'Harimo umwe mu bantu ntari buvuge izina ariko ndavuga 'Title' wari 'Representant' (umuyobozi mukuru) w'itorero ryacu mu Rwanda namuhuje na we ndi kumushakira akazi arangije amashuri, birangira bateretana, bohererezanya amafoto bambaye ubusa, bohererezanya videwo z'ubusambyanyi; umwe ni umuririmbyi muri korari undi ni umuyobozi w'itorero; nza no kumenya aho yamusambanyirije ndihangana.'
Nyuma yo kubona ko umudamu we amuca inyuma bikabije ndetse amaze kwandura n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Timamu yafashe umwanzuro wo gutandukana n'umugore we mu mategeko baragabana kuko bari barasezeranye, bagabana imitungo bari bafite Timamu ajya kwikodeshereza indi nzu ari na bwo yahise ajya mu bucuruzi buranamuhira nk'uko abivuga.
Timamu yatangiye guhanga no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu mwaka wa 2006, yamekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Humura mwana wanjye', 'Nzaririmba', 'Ni wowe byose' n'izindi zitandukanye.