Umuhanzikazi Noella ashimangira ko nta y'indi mpano abona yaha Sugira Ernest, yavuze inkomoko yo kumusaba kumutera inda(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi nyarwanda, Izere Noella yavuze ko gusaba Sugira Ernest kumutera inda ari ibyishimo yagize bitewe n'igitego yatsinze, kumusaba umwana ni nko kumwereka ko nta mpano yabona yamuha ugereranyije n'ibyishimo yatanze.

Mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare ubwo Amavubi yatsindaga Togo agahita abona itike ya ¼ cya CHAN 2020, uyu muhanzikazi yavuze ku butumwa bwa Sugira Ernest watsinze igitego cy'intsinzi ubwo yishimiraga intsinzi, amubwira ko yifuza ko amutera inda.

Icyo gihe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Sugira Ernest yavuze ko akazi gakomeje ubu hasigaye kujya mu kindi cyiciro.

Ati'Akazi kakozwe neza. Wakoze Mana! Tugiye mu kindi cyiciro.' Uyu muhanzikazi akaba yahise atungurana avuga kuri ubu butumwa bwa Sugira amwisabira ko yazamutera inda. Ati'Basi uzantere inda.'

Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

â€" Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Izere Noella yavuze ko iki gitekerezo cyaje bitewe n'ibyishimo yari amaze kugira kubera Sugira Ernest.

Ati'byavuye ku byishimo nagize ntekereza ko n'abandi banyarwanda babigize kubera intsinzi, hanyuma mu buryo bwanjye nganiramo cyangwa undi muntu wese ashobora kumva bitandukanye n'uko abandi babyumva, mbigaragaza nk'uko mwabibonye.'

Yakomeje avuga yashakaga kwerekana ko nta mpano yamuha ihwanye n'ibyo yakoze, kuko yakoze igikorwa gikomeye.

Ati'Mbere y'uko ngera aho, mu bintu mpa agaciro numva nakorera umuntu, hari igihe wumva ngo umuntu yagabiwe inka, yagabiwe byinshi bitandukanye ariko kuba wabyarira umuntu ni ikintu gifite ubusobanuro bukomeye, ku rwego ntazi ko hari ikindi wabigereranya, ni nko kumwereka urukundo ruhebuje.'

'Mu bahanzi cyangwa abasizi bakunda gukoresha imvugo bashaka kuvuga ikindi kintu, ashobora kuvuga ngo nzakubyarira, icyampa nkakubyarira ni nko kuvuga icyampa nkagukorera ibyiza bidasanzwe cyangwa sinabona icyo nkwitura.'

Yakomeje agira ati'Basi uzantere inda. Ni nko kuvuga ngo ntabwo mfite ikintu nakwitura kubera ibyiza ukoze, niba mvuze inda si ngombwa ngo umbone nyifite mu mezi make cyane, nshobora kuyihindura mu kindi nacyo cy'agaciro. Nashakaga kumwereka ko nishimiye cyane ibintu yari akoze kuko yatumye tuva mu cyiciro kimwe tujya muri ¼.'

Sugira Ernest aherutse gutangaza ko atarabonana n'uyu mukobwa wamusabye kumutera inda ndetse ko atakwizera ibintu byose bitambuka ku mbuga nkoranyamba kuko ushobora gusanga ari umwiyitirira.

Noella Izere ni umuhanzikazi w'injyana gakondo, yinjiye mu muziki muri 2016 ubwo yasohoraga indirimbo 'Nyegera', nyuma yasohoye n'izindi zirimo 'Iby'Isi'. Ni umuhererezi mu muryango w'abana batanu barimo abahungu babiri n'abakobwa batatu barimo Liza Kamikazi.

Izere Noella yasobanuye inkomoko yo gusaa Sugira kumutera inda
Sugira yafashije u Rwanda kugera muri 1/4



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-noella-ashimangira-ko-nta-y-indi-mpano-abona-yaha-sugira-ernest-yavuze-inkomoko-yo-kumusaba-kumutera-inda-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)